Inkubi y’umuyaga bivugwa ko izagera no mu Rwanda yaciye ibintu muri Mozambique

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 26/04/2019, Saa 09:40:04 Yasuwe inshuro 908

Umuyaga wiswe "Kenneth" waturutse mu nyanja y’Ubuhinde yerekeza no mu karere u Rwanda ruherereyemo ubu ukaba ugeze mu majyepfo y’igihugu cya Tanzaniya ndetse no mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique ari naho uyu muyaga uri guhitana ibintu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko kugeza ubu uyu muyaga umaze gukura abantu mu byabo abagera ku bihumbi mirongo itatu(30000) ndetse umubare ushobora kwiyongera uko umuyaga ukomeza kwibasira iki gihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere hano mu Rwanda cyashize hanze itangazo rivuga ko mu Rwanda, hateganyijwe ko uyu muyaga uzateza imvura nyinshi izibanda mu ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, n’Amajyaruguru y’intara y’i Burengerazuba kuva uyu mugoroba wo ku wa Kane taliki ya 25 Mata kugeza ku ya 27 Mata 2019. Umuyaga mwinshi uteganyijwe cyane cyane mu Ntara y’i Burasirazuba.

Umuyaga wiswe Kenneth watangiriye muri Comoros na Madagascar ugeze ku nkengero za Tanzania ikaba ari inkubi y’umuyaga abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko uraba ufite ibilometero 200 ku isaha

1997niyoyita@gmail.com