Imwe mu miti yoherezwa muri Afurika nta buziranenge ishobora no gutera izindi ndwara

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 1/12/2017, Saa 16:19:23 Yasuwe inshuro 551

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ritangaza ko umuti umwe mu miti 10 yinjira mu bihugu byo muri Africa cyane ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda ruherereyemo iba itujuje ubuziranenge cyangwa ari imyiganano nk’uko bigaragazwa n’iri shami rya LONI ryita ku buzima.

Umuryango w’abibumbye ukomeza uvuga ko ibi biteye inkeke kuko bituma abaturage ngo bakomeza kunywa imiti itabavura cyangwa ngo ibarinde indwara uko bikwiye.

Uretse ibi kandi, ngo biniyongera ku gutagaguza amafaranga ibihugu bigura imiti itagize icyo imaze cyane ko iba itujuje ibisabwa kandi inashobora kubatera izindi ndwara zinyuranye kandi ngo zinakomeye kurenza izo bivuraga, ndetse bamwe ngo bikaba byanabaviramo urupfu.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS, asobanura ko ibi bigira ingaruka kuri bamwe.

Ati”Imiti idahwitse cyangwa itujuje ubuziranenge igira ingaruka cyane abo mu mirayango ikennye”.

Uyu muyobozi atanga urugero rw’umubyeyi wigomwa ifunguro ngo akunde agurire umuti umwana umuti, atazi ko uwo muti ari nta kamaro cyangwa se utujuje ubuziranenge.

Ati”Tekereza umubyeyi wigomwe ifunguro cyangwa ibindi nkenerwa kugirango agurire umwana umuti, atazi ko uwo muti utujuje ubuziranenge cyangwa ari umwiganano, hanyuma ukamutera ubundi burwayi cyangwa ukamwica”, ibi ntibikwiye”.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yibutsa za leta z’ibihugu ko hari myanzuro yashyizweho umukono ku rwego mpuzamahanga, bityo ko ari igihe ngo hafatwe ingamba zo kurengera rubanda kuri iki kibazo.

Muri 2013 OMS yakiriye raporo zigera ku 1500 ngo zigaragaza ibimenyetso simusiga ko hari imiti itujuje ubuziranenge.

Muri iyi harimo iyo kurwanya malariya ndetse n’indi itandukanye igabanya uburibwe.
Nyinshi muri izi raporo zikaba ngo zaratungaga agatoki imiti yo muri Africa ku kigero cya 42%, 21 muri Amerika ndetse n’indi iri ku kigero cya 21% ibarizwa ku mugabane w’Uburayi.

Gusa ikindi mu biteye kwibaza ngo ni uko byinshi muri ibi bibazo bidatangazwa kandi n’ibivuzwe bikaba mu tundi duce naho Africa ikaza ku mibare iri hasi.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Edinburgh bwakorewe ku 10% y’iyi miti, bugaragaza ko abana bari hagati y’ibihumbi 72 n’ibihumbi 169 bapfa buri mwaka bazize indwara y’igituntu.

Ubundi bushakshatsi bw’ishuri rikuru rya London School of Hygiene and Tropical Medicine bugaragaza ko abantu ibihumbi 116 bapfa buri mwaka bazize malaria munsi y’ubutayu bwa Sahara bitewe n’iyi miti, kandi ngo iba yanatwaye akayabo ka miliyoni 38 n’igice z’amadolari ya Amerika (US$ 38.5 million), amafaranga ashobora no kwiyongera bitewe nuko ngo haba hari n’abatakize neza.

Pauline Mukarurangwa
Source: http://who.int


      

Tanga igitekerezo

-->