Gutereka ubwanwa nari narabitewe n’ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba undimo imbere - Joseph Kabila

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 25/01/2019, Saa 09:42:06 Yasuwe inshuro 845

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ucyuye igihe Joseph Kabila yasobanuye impamvu yamuteye kogosha ubwanwa burebure n’umusatsi mwinshi yari amaranye igihe kigera hafi ku myaka ibiri.

kuri uyu wa 24 Mutarama ubwo perezida watowe Félix Tshisekedi yarahiriraga inshingano nshya, Kabila yagaragaye mu isura nshya itandukanye niyo abantu bari bamaze iminsi bamubonamo, aho yaje yiyogoshesheje ubwanwa n’umusatsi bimeze nk’ibyinyeshyamba yaramaranye igihe kitari gito.

Mbere y’irahira rya Tshisekedi, Kabila yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko gutereka ubwanwa byashushanyaga ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba uri imbere muri we.

Yagize ati “Iki ni ikibazo cy’ubuzima bwanjye bwite. Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba undimo imbere. Hashize imyaka ibiri n’igice nibaza ibibazo byinshi ku nkomoko y’urwango abantu bangirira. Byatumye muri njye habamo ibyiyumvo byo kwivumbagatanya. Ubu bwanwa rero ni nk’ubw’inyeshyamba nakomeje kuba kugeza ku iherezo”.

Kabila wari umaze imyaka 16 ku butegetsi, yari amaze imyaka irenga itatu ari ku gitutu cy’abatvuga rumwe nawe dore ko mu mpera za 2016 nibwo muri Congo hari hateganyijwe amatora yo gushaka umusimbura, ariko icyo gihe ntiyabaye kuko komisiyo y’amatora yavugaga ko ititeguye.

Kabila ni we Perezida wa mbere uhererekanyije ubutegetsi na mugenzi we mu mahoro kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960.

Mu irahira ry’umusimbuye Kabila yari yogoshe umusatsi n’ubwanwa yari amaranye imyaka 2

      

Tanga igitekerezo

-->