Ethiopia: Pasiteri yishwe n’ingona ubwo yari ari mu muhango wo kubatiza

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 5/06/2018, Saa 16:31:02 Yasuwe inshuro 1038

Umupasiteri witwa Docho Eshete wo mu gihugu cya Ethiopiya yahitanywe n’ingona ubwo yari ari mu muhango wa gikristu wo kubatiza abayoboke b’idini ry’Abangirikani ku kiyaga giherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya BBC gitangaza ko uyu Pasiteri w’idini rya Anglican yari ari mu gikorwa cyo kubatiza Abakristu bagera kuri mirongo inani(80) mu gitondo cyo ku cyumweru ku kiyaga cya Abaru gihererye mu mujyi wa Arba Minch mu karere ka Tabya.

Nkuko Polisi yo muri iki gihugu ndetse n’Abaturage bari bahari batangarije BBC, bavuze yuko ingona yavuye mu mazi nuko igahita ifata uyu mupasiteri niko gutangira kumurumagura mu mugongo, amaguru ndetse n’amaboko nuko ahita yitaba Imana.

"Yabatije umuntu wa mbere akurikizaho uwa kabiri nuko ingona iba iturutse mu kiyaga ihita imufata itangira kumurya". Umwe mu bari bahari aganira na BBC.

"Abarobyi n’abaturage bakoresheje imbaraga zose ngo bamukize ariko byanze, Abarobyi bakoreshaga udutimba barobesha kugira ngo itamujyana mu mazi ariko biba iby’ubusa ntibashobora kumutabara" Eiwnetu Kanko umuvugizi wa Polisi atangariza BBC.

Ikarita yerekana aho icyo kiyaga giherereye

      

Tanga igitekerezo

-->