Bitarenze 2020 Africa izaba iri mu mudendezo - Moussa Faki Mahamat

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 14/11/2017, Saa 11:22:20 Yasuwe inshuro 553

Ibi ni bimwe mu byongeye kugarukwaho na president wa komisiyo muri uyu muryango w’ubumwe bwa Africa, mu nama yiga ku mutekano n’amahoro iri kubera I Dakar muri Senegal, Moussa Faki Mahamat, cyakora ntiyagaragaje uko ibi bizagerwaho.

Moussa Faki Mahamat, avuga ko bihaye intego ko bitarenze muri 2020 uyu mugabane uzaba utacyumvikanaho urusaku rw’amasasu cyangwa ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Cyakora ni igisa n’urugamba rutoroshye kuko président wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta, yagaragaje impungenge kuri iki cyemezo avuga ko bitoroshye ashingiye ku buryo ibintu bimeze muri iki gihe kandi ngo biranasaba imbaraga zihambaye.

Ubuyapani bwateye inkunga iyi nama y’amayero ibihumbi 700, bwari buhagarariwe na Ministre wungirije w’ububanyi n’amahanga Massa Issa Sato, wibukije ko ngo buri munsi ikibazo cya Africa kigarukwaho no mu nama z’umuryango w’abibumbye, ariko Africa igakomeza guterera agate mu ryinyo no kwigira ntibindeba. Cyakora anagaragaza impamvu nko kuba mu kanama gashinzwe umutekano nta bihugu bya afurika bihoramo ahubwo bihora bihindagurika.

Ministre wungirije w’ububanyi n’amahanga w’ubuyapani Massa Issa Sato

Perezida Macky Sall wa Senegal na we yanenze ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Africa, avuga ko zidatanga umusaruro uko bikwiye.
Macky Sall yasabye ko iterabwoba n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bikwiye kurandurwa hakoreshejwe imbaraga izo ari zo zose, ndetse agasaba ko habaho ibindi biganiro n’ibihugu bigize akanama k’umuryango w’abibumbye kita ku mutekano, hagafatwa ingamba ngo zitanga umusaruro kurusha uko biri ubu.

Source: RFI


      

Tanga igitekerezo

-->