Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa FDLR bari mu barinda Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 26/04/2019, Saa 13:00:26 Yasuwe inshuro 409

Ikinyamakuru La libre belgique cyatangaje ko bamwe mu basirikare b’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda FDLR bari mu gisirikare cy’igihugu cy’Uburundi ndetse ko harimo n’abarinda Perezida w’iki gihugu cy’Uburundi.

Ikinyamakuru La Libre Belgique cyasohoye inkuru ivuga ko bamwe mu barwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR bari mu barinda Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza ndetse no mu gisirikare cy’iki gihugu.

Umuyobozi wa Radio Télé-Renaissance, Innocent Muhozi wahungiye mu Rwanda, yabwiye La Libre Bélgique ko Perezida Nkurunziza afitiye ubwoba bwinshi abaturage basaga ibihumbi 500 bahunze igihugu kuva mu 2015 kandi biganjemo abasirikare n’abanyapolitiki bakomeye.
Yavuze kandi ko kubera iyo mpamvu agerageza gukora uko ashoboye akinjiza mu gisirikare cye abahoze muri FDLR ngo bazamurwaneho igihe yaba atewe n’abo baturage yohereje mu buhungiro.

Umwe mu bayobozi ba Radio Inzamba, Hatungimana Désire yemeje ko bafite amakuru yizewe y’uko mu gisirikare cya Nkurunziza harimo abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati “Ntabwo bikiri ibanga. Ubutegetsi bwa Bujumbura bufite abarwanyi ba FDLR no mu bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida.”
Muri Mutarama umwaka ushize, umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida Nkurunziza yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FDLR.

Innocent Muhozi uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.

Yavuze ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015. Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.

Raporo ya Loni iheruka ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko u Burundi bukomeje gukorana imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo igaragaza ko mu Burundi ariho haturuka intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose byifashishwa n’umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, n’abawinjiramo bakaba banyura muri icyo gihugu.

FDLR yatangiye ibikorwa byayo ahagana mu mwaka wa 2000. Ishinjwa kuba igizwe n’abarwanyi barimo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukayishinja gukomeza gusigasira ingengabitekerezo ya Jenoside.