Algerie: Abaganga ntibateze guhagarika imyigaragambyo binubira ibizami bahabwa

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 5/04/2018, Saa 10:45:34 Yasuwe inshuro 681

Icyemezo cya guverinoma ya Algerie cyo gukoresha abaganga ikizami cyo kwinjira mu mirimo cyamaganiwe kure n’amasindika y’abaganga; bavuga ko kuba abaganga ari bake bidakwiye ko bahabwa ibindi bizami bigakorwa kimwe n’abasanzwe mu kazi.

Iki cyemezo cyateje imyigaragambyo muri Algeria ngo gikurikiye ubusabe amasindika y’abaganga yari yatanze binyuze mu nyandiko ariko bugakomeza kwirengagizwa.

Uku gukoreshwa ibizami ku baganga baba abinjira mu kazi ndetse n’abagasanzwemo ngo ni icyemezo cyatangiranye n’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2018 ariko gikomeza kunengwa n’abaganga.

Uku kunenga iki cyemezo bikaba bishingirwa ku baganga batakaza akazi cyangwa abandi bakabura imirimo kuko batabashije gutsinda icyo kizamini.

Mu bindi birushaho guteza umujinya abaganga bagize aya masindika ngo n’uko iki kizamini cyagizwe itegeko n’iyo utagikoze bifatwa nk’aho wasuzuguye itegeko bityo ugatakaza akazi.

Kuri uyu wa gatatu ihuriro ry’abaganga muri Algeria bazindukiye mu myigaragambyo yanakurikiwe n’inama igamije kureba ikigomba gukorwa ngo barusheho kumvisha Leta ko iri mu makosa, mu gihe bandikiye guverinoma ikabazubiza ko icyo ari icyemezo kidahinduka.

Iki cyemezo cyo gukoresha ibizamini abaganga bashaka kujya mu kazi ndetse n’abagasanzwemo ngo guverinoma ya Algeria yagifashe nyuma yo kubona amwe mu makosa akunze gukorwa n’abaganga ashingiye ku bumenyi buke. Ibi bikaba byarateye impungenge ko byaba bituruka ku bumenyi buke n’ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma.

Kugeza ubu kuva imyigaragambyo yatangira inzego z’ubuvuzi zahungabanye kuko mu bigo nderabuzima n’ibitaro hatangiye kubura service z’ubuvuzi. Icyakoze ubu hakaba hari gukora ibigo nderabuzima bya gisirikare mu rwego rwo gufasha abaturage.

Aba baganga bakaba bari mu myigaragambyo basaba ko ibyo gukoresha ibizami byashyirwa ku ruhande, bakaba bakongererwa amasezwerano ndetse hakavugururwa amategeko abagenga ndetse bakongererwa n’imishahara.

Aba baganga bakaba bavuga ko aho gushakira ikibazo aho kitari bakwiye ngo kwishyurwa uduhimbazamutsi tugenwa n’itegeko bari bemerewe aho buri muganga abagenerwa abarirwa hagati y’amadinari yo muri Algeria 20.000 na 60.000 ariyo angana n’amayero ari hagati ya 142 na 426.

Inzego za Leta zikaba zasabye aba abaganga kwandikira minisiteri y’ubuzima ngo baganire ku bibazo byose biri kuvugwa mu rwego rw’ubuvuzi, ariko aba baganga ngo ntibateze guhagarika iyi myigaragambyo batarabona umurongo ikibazo cyabo cyahawe.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->