Afurika y’epfo: Intare zigera kuri 14 zatorotse parike

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 7/06/2019, Saa 18:31:37 Yasuwe inshuro 171

Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo ziraburira abaturage batuye mu mujyi w’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro wa Phalaborwa kwitonda cyane mu gihe Intare 14 zatorotse Pariki ya Kruger zitarasubizwa aho zagenewe kuba.

Izi Ntare uko ari 14 ziri gushakishwa hafi y’umujyi wa Phalaborwa mu majyaruguru ya Africa y’Epfo. Birakekwa ko zatorotse zikava muri pariki y’igihugu ya Kruger imwe muri pariki nini muri iki gihugu no ku mugabane wa Afurika.

Muri ibi bihe nibwo iyi pariki yahura n’ibibazo byo gutorokwa n’itsinda ry’intare nyinshi zigera kuri uyu mubare abantu bamwe batuye hafi yako gace batangaje ko bazibonye hafi y’ibirombe bya Foksor hanze gato ya pariki.

Abashinzwe inyamaswa muri iyi pariki bari kuzikurikirana kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage basubize izi nyamanswa z’amakana menshi muri parike. Mu myaka ibiri ishize, intare eshanu nabwo zigeze gutoroka iyi pariki gusa ziza gufatwa zisubizwayo ntacyo zangije.

Ubusanzwe iyi pariki irazitiye, ubuyobozi nanubu buvuga ko bitaramenyekana neza uko izi ntare zose zabashije gusohoka iyi parike ubusanzwe iba izitiye.