Afurika:Buri mwaka abagore barenga miliyoni 25 bakuramo inda-OMS

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 29/09/2017, Saa 09:16:16 Yasuwe inshuro 1186

Mu gihe tariki 28 Nzeri buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya gukuramo inda,ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ritangaza ko buri mwaka hirya no hino ku isi, miliyoni 56 z’abagore bakuramo inda harimo ngo n’ababikora ku bushake.

Kimwe cya kabiri cy’abagore bakuramo inda, ni ukuvuga abasaga miliyoni 25, OMS itangaza ko ngo babikora ku buryo butizewe.

Ni umubare ngo wiganje cyane ku mugabane wa Afrika, by’umwihariko mu Burengerazuba na Afrika yo hagati.

Ni igikorwa ngo gishobora gushyira ubuzima bwa bamwe mu kaga, harimo urupfu n’izindi ndwara nko kuva bizwi nka fistule.

Raporo y’iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko buri mwaka ku isi yose, ngo abagore bagera kuri miliyoni 56 bahura n’ibibazo cyo gukuramo inda yaba ku bushake cyangwa bigaterwa n’ibindi bibazo.

Muri aba ngo harimo abanywa imiti ikuramo inda kandi bakabikora ari bonyine ku buryo bw’ibanga bigora ko yatabarwa igihe havutse ikibazo, n’abandi ngo babikora bari kumwe n’ababafasha ariko badafite ubumenyi buhagije.

Muri Africa by’umwihariko, ngo umugore umwe muri bane ni we byizewe ko akuyemo inda atagira ibibazo, naho batatu basigaye ngo bakaba bashobora no gupfa.

Ku rundi ruhande ariko, OMS ishyira mu majwi amategeko amwe atemerera abagore gukuramo inda, ubukene, ubumenyi buke bituma bamwe babikora nk’abiyahura.

Bitandukanye n’ibihugu byateye imbere nk’Iburayi na Amerika aho ibi bisa n’ibyemewe, ngo abagore bakuramo inda ni bake, kuko ngo ahanini gusama biba ari ubushake bwabo.

Mu Rwanda ho nubwo hari itgeko rihana gukuramo inda, hari bamwe babyemerewe babanje kubihererwa uburenganzira n’urukiko.

Aba barimo uwafashwe ku ngufu, uwashyingiwe ku gahato, uwabyaranye n’uwo bafitanye isano ndetse n’uwo ubuzima bwe n’ubw’umwana buri kaga.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, Ingingo ya 163 ivuga ko Umuntu wese ukuriramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 164 ivuga ku gukuramo inda inda bikavamo urupfu.

Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.

Ingingo ya 167 y’iki gitabo ivuga Kwikuramo inda cyangwa kuyikuramo undi bikozwe n’umuntu ukora umwuga w’ubuvuzi.

Ku byaha biteganyijwe mu ngingo ya 162 n’iya 163 z’iri tegeko ngenga, niba uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa kandi igihano cy’umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).

Mu gihe cy’isubiracyaha, kubuzwa gukomeza umwuga biba burundu.

Umuntu ukora umurimo yabujijwe kubera impamvu zavuzwe mu gika cya 1 n’icya 2 by’iyi ngingo, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Pauline Mukarurangwa