Yashahuye umugabo we amuziza kumwima umwanya akawuharira Golf

Yanditswe na Kuwa 5/09/2017, Saa 11:30:32 Yasuwe inshuro 441

Umugore w’imyaka 54 yakase ubugabo umugabo we nyuma y’aho yakomeje kumwihaniza inshuro zitari nke amusaba ko yagabanya umwanya amara akina umukino wa golf ,akabasha kumwitaho, ariko umugabo akavunira ibiti mu matwi.

Daily mail dukesha iyi nkuru iravuga ko ibi byabereye mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo , mu gace ka Yeosu aho umugore w’umugabo uzwi ku izina rya Kim yacunze umugabo asinziriye amukata ubugabo ajya kubujugunya mu musarani.

Igipolisi cy’icyo gihugu cyemeje aya makuru , cyamenye bitewe n’umuturanyi wa Kim ngo wumvise aniha cyane ajya kureba ikibaye niko gusanga avirirana yanga kubyihererana abibwira igipolisi gikorera mu gace ka Yeosu.

Ubusanzwe ngo uyu muryango wari ubanye neza, ariko ubwo yagezwaga ku biro bya polisi , umugore wa kim yavuze ko umugabo atamwitagaho kuko ngo umwanya we wose yawumaraga yikinira golf agataha igicuku kandi ngo ananiwe.

Ikindi uyu mugore avuga cyamuteye gushahura umugabo we ngo ni uko yamwimaga uburenganzira bwibanze , aho ngo atanamuhaga n’amafaranga yo guhaha.

Kuri ubu umugabo arwariye mu bitaro byo muri Yeosu,amakuru akavuga ko ubuzima bwe bushobora kuza kumera neza kuko yagerejwe kwa muganga ku gihe.

Naho igipolisi cyo kivuga ko ibyo umugore yavuze bidahagije, igiye gukora iperereza ikamenya ukuri gushobora kukuba umugabo yaca umugore inyuma.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->