Wajyaga utinya gufata ifoto y’aho ugeze? Menya igihe ubyemerewe cyangwa ntubyemererwe

Yanditswe na Kuwa 11/08/2017, Saa 13:52:02 Yasuwe inshuro 651

Polisi y’u Rwanda ivuga ko buri muntu wese uri mu Rwanda, ntaho abujijwe kuba yafata ifoto, n’ahatemewe nko mu bigo by’umutekano umuntu akaba abisabira uburenganzira.

Polisi ivuga ko ahantu hose ha rusange nko ku mahoteri, ku muhanda, rond point, gufotora umupolisi uri mu kazi, ibi nta muntu ubibujijwe.

Naho ahatemewe Polisi ivuga ko harimo nko mu bigo by’inzego z’umutekano, aha bikaba bisaba kuba ushaka kuhafata amafoto abihererwa uburenganzira.

Ibi Polisi ibivuze nyuma y’aho bamwe mu batembera mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu, babwiye iki kinyamakuru ko hari aho babuzwa gufotora.

Umwe muri aba yagize ati “Ubwo nafataga amafoto hafi y’ahazwi nko kuri RDB, nasabwe n’umuntu gusiba amafoto yose nari maze gufata, icyatumye mfata aya mafoto ni uko nabonye barimo kuhashyira ngira ngo za camera, mbona ari ibintu byiza nifuza gufata iyo foto, gusa umuntu yaraje arambwira ngo nsibe ibintu byose nafashe.”

Si uyu gusa kuko undi muturage wo mu Karere ka Rubavu, nawe yavuze ko yafashe ifoto muri uyu Mujyi, asabwa n’umwe mu bantu bambaye imyenda ya gisivile kuyasiba, mu gihe ngo byari mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda yo ivuga ko nta muntu ukwiye kubuza undi gufotora, kuko ngo ari uburenganzira bwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theose Badege aganira n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yagize ati “Abantu bose bemerewe gufata amafoto ku hantu rusange, aha harimo amahoteli, gusa nabwo urumva ntabwo wajya mu cyumba cy’umuntu ngo ufotore, ntabwo uzaza hano mu kigo cyacu ngo ufotore utabisabiye uruhushya, ariko ku muhanda, mu muhuriro y’imihanda (Rond Point n’ahandi hose, nta kibazo, umuntu uzakubuza gufotora uzamenye ko nta burenganzira aba afite, inzego zishinzwe umutekano barabisobanuriwe ko bareka abantu bagafotora, no gufotora abapolisi bari ku muhanda nta kibazo kuko baba bari ku kazi k’abaturage, ntacyo bitwaye, n’utabizi arasobanurirwa.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yakomeje gusobanura ibi, kandi ngo uko iminsi iza bizarushaho kugenda byumvikana no mu batari babyumva, bakibuza abantu gufata amafoto.

Izuba rirashe


      

Tanga igitekerezo

-->