Wa Muvugabutumwa Niyibikora ngo yumviswe nabi kandi ngo afite indi nyigisho ivuga neza umugore

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/02/2018, Saa 08:51:53 Yasuwe inshuro 1290

Niyibikora Nicolas uherutse kubwiriza kuri Radio inyigisho ze zigafatwa nk’izibasira abagore, aravuga ko abavuga ibi ari abafite imyumvire ipfuye cyangwa se bakaba ari abatarakurikiranye neza ikigisho kuva ku ntangiriro.

Nyibikora yemeza ko atavuze umugore usanzwe ko ahubwo yavugaga umugore nk’itorero ry’ubu.

Ikindi avuga ni uko inyigisho ye yaganishaga ku bubi bw’umugore ariko ko ngo bitarangiriye aho hari ikindi kigisho agomba gukora cyo ariko kikavuga ubwiza bw’abagore.

Agira ati:” Mbere nabanje gutanga amasomo avuga ko umugore ari itorero bitabujije ko harimo umugore mwiza nawe nzamusobanura.”

Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe n’andi mashyirahamwe y’abagore bamaze iminsi bagaruka ku ngaruka mbi inyigisho za Niyibikora zagize k’umugore.

Profemmes Twese Hamwe yemeza ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa ari ko ngo hari abagore bari ku nkeke bazira ibibibiNiyibikora yabavuzeho.

Kubwa Niyibikora we avuga ko ibyo yavuze bidakwiye guteza impagarara mu miryango ariko ko ngo nanone bigoye ko umuntu yavuga ikintu kigafatwa kimwe mu bantu bose.

Ati: “None se ni nigisha ibyiza by’abagore ibi nabyo bizateza ikibazo?”

Yongeraho ati: “ Icyo bita ubwiru ni ikintu gisa naho kitumvikana, ikigisho kizakomeza, numvikanishe umugore mwiza uko yakabaye ameze. None se umugore wakosheje ntakavugwe?”

Avuga ko atarwanya gahunda ya leta yo gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye ahubwo ngo imyumvire y’abantu igorana guhinduka, ibintu avuga ko inyigisho ye izumvikana neza mu gice gitaha avuga ibyiza by’umugore.

Uyu muvugabutumwa avuga ko atanga abagore kuko nawe afite uwe kandi akunda ,ibi akabishingiraho yamagana uwo ari we wese wamushinja kwangisha abagore rubanda.

Bivugwa Ko Nicolas Niyibikora asengera mu badivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ariko iri torero ryamaze kwemeza ko atakiri umuyoboke wa ryo kuko haciye imyaka 7 rimuhagaritse kubera imyitwarire idahwitse.

Kugeza ubu ntawe uratinyuka kurega Niyibikora mu rukiko icyakora Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore ARFEM ryamaze gutanga ikirego mu rwego rwigenzura rushinzwe abanyamakuru RMC haregwa Radio Amazing Grace Christian Radio yahaye umwanya umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    KAKA   |   ku wa 9/02/2018, Saa 13:36

    MWITA IGIHE CYANYU UBUSA. IYO BIGIYE MU IYOBOKAMANA MU BUHANUZI UMUGORE AVUGA ITORERO. AYO NI AMATIKU RWOSE IYI MIRYANGO ISHAKA KUZANA. NI BACE BIBILIYA RERO KUKO ARIHO YASOMYE ARIYA MAGAMBO.

  • 2

      |   ku wa 12/02/2018, Saa 09:51

    Ihaha abantu baransetsa nonese bararega iyi radio yari izi ikiri mukanwa kuyu mugabo
    uyu mugabo se baramurega niwe wanditse bibiliya nibasobanukirwe nijambo ubwiru kwanza naho ubundi ni amatiku yubusa no guta umwanya

Tanga igitekerezo

-->