Vladimir Poutine yongeye guhambiriza abadipolomate ba USA

Yanditswe na Kuwa 31/07/2017, Saa 12:29:57 Yasuwe inshuro 192

Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’Uburusiya na Amerika, Perezida w’uburusiya Vladimir Poutine yongeye guhambiriza abadipolomate 755 ba Leta zunze ubumwe za Amerika bakava ku butaka bw’Uburusiya.

Ibi bikaba byari mu rwego rwo gusubiza umwanzuro intumwa zabo nazo zari zahambirijwe mu minsi ishize. Abakora ubusesenguzi bakaba bibaza amaherezo ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Vladimir Poutine kuri televiziyo imwe ikorera mu Burusiya yatangaje ko kuva tariki ya 1 Nzeli uyu mwaka umubare w’ambasade n’intumwa za Amerika mu Burusiya bagomba kugabanywa bakagera kuri 455 byibuze.

Iki cyemezo cyo kugabanya abahagarariye igihugu mu kindi ku mpande zombi, byatowe n’inteko ishingamategeko ku wa kabiri ku ruhande rw’u Burusiya no kuwa kane bitotwa na Sena y’Amerika. Amerika ikaba yarabitoye mu rwego rwo guhana u Burusiya, no gufatira ibihano Iran, na Koreya ya ruguru.

Perezida Trump akaba yatangaje ko ntacyo yicuza kuba hatowe itegeko rigena ibihano, akaba abona ko ntacyo bizabangamiraho politiki ya Amerika ngo abe yakwihohora ku Burusiya,gusa Trump akaba yakomeje gutunga agatoki u Burusiya kwivanga muri politiki y’Amerika.

Ni inkuru dukesha Euro-news/Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->