Uzungura umutungo azungura n’umwenda-Itegeko

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 26/05/2018, Saa 15:23:58 Yasuwe inshuro 388

Abaturage batuye mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera basobanuriwe ko bakwiye kwitondera izungura kuko mu gihe ribayeho umuzungura ategekwa kwishyura umwenda wa nyiri umutungo mu gihe yaba apfuye atarawishyura.

Ibi babisobaniriwe kuri uyu wa 6 tariki ya 26 Gicurasi, ubwo abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko bifatanyanga n’aba baturage mu gikorwa cy’umuganda banaboneraho no kubaganiriza ku itegeko ry’izungura.

Maurice Munyentwali na Mugenzi we Jocelyne abakozi b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ivugururwa ry’amategeko by’umwihariko bashinzwe kumenyekanisha amategeko bavuye imuzingo iby’itegeko ry’izungura n’ibijyanye n’irage.

Munyentwali yagize ati:"Buriya rero ibintu byo kuzungura ni ibyo kwitonderwa,kuko iyo uzunguye umuntu wari ufitiye umwenda ibigo by’imali cyangwa umuntu ku giti cye ni wowe uwishyura kabone n’iyo umutungo we waba ari muto ku mwenda asize."

Amategeko agena ko iyo umuntu yitabye Imana abazungura be baba abana ababyeyi,abavandimwe, sekuru na nyirakuru, ibindi bisanira by’imiryango bikaza nyuma.

Abaturage basobanuriwe ibijyanye n’izungura n’irage nyuma y’igikorwa cy’umuganda


      

Tanga igitekerezo

-->