Uwiyita umunyapoliti w’i Kanombe yatunguranye ashyikiriza NEC kandidatire ashaka kuba Perezida

Yanditswe na Kuwa 12/06/2017, Saa 13:30:44 Yasuwe inshuro 282

Umugabo witwa Barafinda Sekikubo Fred utuye i Kanombe, yatunguranye ajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko ajyanye kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

 

Kuri uyu wa Mbere nibwo Komisiyo y’Amatora yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho ku ikubitiro yakiriye Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza na Mwenedata Gilbert ushaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Mu gihe hakirwaga Mwenedata Gilbert, kuri Komisiyo y’Amatora, hatungutse undi mugabo wambaye ikote n’ipantalo by’ikijuju n’ishati y’umutuku; afite n’ivarisi irimo umurundo w’impapuro.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yamwakiriye kimwe n’abandi batanze kandidatire asabwa ibyangombwa bye biherekeza kandidatire ye.

Yatanze kandidatire nk’umukandida wigenga gusa mu byangombwa bye nta mikono magana atandatu isabwa abakandida bigenga yazanye, nta n’icyemezo cy’ubwenegihugu. Yasabwe kugenda akazana n’ibindi bisabwa atitwaje.

Akandi gashya ni uko ubwo yakirwaga, yahise atangira kwivuga ibigwi, Komisiyo y’Amatora imubwira ko iri kwakira ibyangombwa biherekeza kandidatire, umwanya wo kwivuga ibigwi utaragera.

Yumvikanye avuga mu ijwi riranguruye ati ‘ndi umunyapolitiki w’i Kanombe’.

Barafinda Sekikubo Fred yumvikanye avuga mu ijwi riranguruye ati ‘ndi umunyapolitiki w’i Kanombe’
Perezida wa Komisiyo y’Amatora ubwo yakiraga Barafinda

      

Tanga igitekerezo

-->