Uwibye arenga miliyoni indwi yafatiwe i Nyagatare

Yanditswe na Kuwa 30/05/2017, Saa 06:14:33 Yasuwe inshuro 305

 

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yataye muri yombi umusore witwa Ndagiwenimana Eliphaz w’imyaka 33 ukekwaho kwiba nyirabuja witwa Mushimiyimana Athanasie amafaranga y’u Rwanda 7.500.000, uyu Mushimiyimana akaba atuye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge.

 

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko ubusanzwe uyu Ndagiwenimana yari asanzwe ari umuzamu wo mu rugo kwa Mushimiyimana, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi yagiye koza imodoka agasangamo aya mafaranga, afata umwanzuro wo kuyiba, ahita ajya kugura amazu mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Rugarika aho yaguze amazu 2, imwe ya miliyoni imwe n’igice n’indi ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri. Nyuma y’iminsi 3, nibwo yumvise ko ari gushakishwa ahita ahungira i Nyagatare mu murenge wa Karangazi ahari umugore wa mukuru we naho ahagura indi nzu y’ibihumbi magana atatu, n’ikibanza cy’ibihumbi magana atatu.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko bamenye amakuru ko uyu Ndagiwenimana yakoze icyaha i Kigali agahungira i Nyagatare, nibwo batangiye kumushakisha afatirwa mu kagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi asigaranye 550.000

 

IP Kayigi aragira inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya mu ngo, akaba yagize ati: “Igihugu cyacu kiri gutera imbere mu nzego zose no mu ikoranabuhanga, kuki umuntu yararana amafaranga nkaya ngo arazinduka ajya kuyakoresha hanyuma bakayamwiba kandi hari uburyo bwizewe yayabikamo akayabona igihe ayakenereye burimo Banki, impapuro zabugenewe nka Sheki, cyangwa se Mobile Money?”

 

IP Kayigi yavuze ko Ndagiwenimana ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi, akaba azoherezwa aho yakoreye icyaha mu karere ka Nyarugenge bagakomeza iperereza.


      

Tanga igitekerezo

-->