USA:Umukwe wa Trump yateye utwatsi iby’uko Uburusiya bwivanze mu matora

Yanditswe na Kuwa 25/07/2017, Saa 10:01:08 Yasuwe inshuro 184

Jared Kushner, umukwe wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabwiye abagize sena ko ashyigikiye uburyo yitwaye mu bikorwa byo kwamamaza Bwana Trump.

Ibi yabivuze mu buhamya yahaye itsinda ry’abasenateri bari gukora iperereza ku kibazwa ko ari ukwivanga kw’Uburusiya mu matora ya perezida w’Amerika yabaye umwaka ushize.

Bwana Kushner yavuze ko ibikorwa bye byose "byari biboneye kandi byabaye mu buryo busanzwe" mu gihe cyo kwamamaza.

Bwana Kushner w’imyaka 36 y’amavuko, yanahakanye ubugambanyi ubwo ari bwo bwose n’Uburusiya.

Ni umujyanama mukuru wa Perezida Trump kandi yari ayoboye ibikorwa byo kumwamamaza bikoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa.

Yashakanye na Ivanka, umukobwa wa Bwana Trump.

Mu kiganiro ari mu biro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, nyuma yo kumvwa mu muhezo n’abagize akanama k’ubutasi ka sena, Bwana Kushner yavuze ko yavuze "mu mucyo wuzuye mu gutanga amakuru yose yasabwe".

Yagize ati: "Reka mbisobanure neza - ntabwo nagambanye n’Uburusiya, nta nubwo nigeze menya umuntu uwo ari we wese wakoze ibyo mu gihe cyo kwamamaza. Nta bantu bakora ibitaboneye twahuye".

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ejo kuwa kabiri, Bwana Kushner yitabye abagize akanama nk’aka k’ubutasi bo mu nteko nshingamategeko.


      

Tanga igitekerezo

-->