USA: Abantu 50 bashyizwemo twa twuma duto (microchips) bamwe bafata nk’utwo mu minsi ya nyuma

Yanditswe na Kuwa 3/08/2017, Saa 15:44:43 Yasuwe inshuro 1504

Iyo urambuye Bibilia ugasoma mu Byahishuriwe Yohana hari aho usanga bavuga ko mu minsi ya nyuma abantu bazashyirwaho ikimenyetso kizafasha guhuriza Isi munsi y’ubuyobozi bumwe.

Ibi byakurikiwe n’andi makuru menshi yagiye avuga ko hari igihe abantu bo mu bihugu binyuranye by’iyi si bazashyirwamo utwuma duto (Microchips) tuzakoreshwa mu kwivuza, guhaha, kumenya ibizaza n’ibindi, gusa ariko ikitumvikanwaho ni aho utwo twuma tuzashyirwa mu mu biri w’umuntu kuko bamwe bavuga tuzajya mu bwonko, abandi bakavuga ku kiganza, mu gihe abandi bavuga ku kaboko.

Kuri ubu ariko ibyo gushyimo abantu utwo twuma ntibikiri ibitekerezo, ahubwo byabaye impamo kuko muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira utwo twuma mu mubiri w’abakozi 85 babisabwe n’abakoresha babo.

Iki gikorwa cyatangiye ejo tariki ya 02 Kanama, ubwo abakozi 50 muri 85 bashyizwemo utwo twuma duto tujya kungana n’intete z’umuceri.

Abashyizwemo utwo twuma (microchips) ngo bizabafasha kubaho mu buzima bworoshye kuko ngo bakoresheje akaboko kabo kashyizwemo microchips bashobora kujya guhaha mu masoko agezweho azwi nka “supermarket”, bashobora kwegereza akaboko ku rugi rwo ku kazi rugafunguka, gufungura mudasobwa batayegereye n’ibindi.

Iki gikorwa kirmo gukorwa muri Amerika gisa neza ijana ku ijana n’ibyakozwe muri Suwede kuko bo ari umuco umenyerewe.

Melissa Timmins umwe mubitabiriye iki gikorwa we avuga ko yashimishijwe no kuba azajya afungura imodoka ye atayikozeho, ndetse ngo anashobore kwishyura ibyo kurya atiriwe agendana mafaranga.

Ni mu gihe inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga zivuga koi bi bikwiye kwitonderwa kuko ngo hari abashobora kugushyiramo utwo twuma kugirango babshe kukugenzura , yaba ibyo ukora cyangwa utekereza.

Inkuru ya Euro news yashyizwe mukinyarwanda na Mulindwa Augustin


      

Tanga igitekerezo

-->