Uruzinduko rwa Perezida Poutine mu Bufaransa rwitezweho kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Kuwa 29/05/2017, Saa 18:27:00 Yasuwe inshuro 143

Haciye igihe kitari gito ,aka gatotsi mu mubano w’u Bufaransa n’u Burusiya gatangiye kuvugwa bikomeye mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu, aho Ubufaransa bwashinjaga u Burusiya guhungabanya imigendekere myiza y’amatora.

Kuri uyu wa mbere akaba ari bwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakiriye mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Poutine mu rwego rwo kubyutsa umubano, urugendo rwiswe isuzuma rya diplomatie.

Emmanuel Macron umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa ubashije kwakira bwa mbere umukuru w’ikindi gihugu kuva yatorwa, ngo Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine bafite byinshi bagomba kuganiraho birimo gutsura umubano waranzwe no guterana amagambo, kubaka imikoranire, ndetse no kuganira ku kibazo cya Ukraine ndetse na Siriya.

Icyakoze ubwo Emmanuel Macron yegukanaga intsinzi perezida w’u Burusiya yamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza amahirwe mu mirimo mishya n’intsinzi nziza. Ibi bikaba bigaragaza ko ibi bihugu byombi bifite icyo bigomba gukorana mu bubanyi n’amahanga.

Icyakoze Vladimir Poutin igihe Emmanuel Macron yiyamamazaga yari yatangaje ko agiye gukora ibishoboka ngo abangamire intsinzi ya Emmanuel Macron akoresheje itangazamakuru ry’abarusiya.

Akaba yarabishingiraga ku kuba Emmanuel Macron ari umwana, afite ubumenyi buke kandi adakwiye kuyobora ubufaransa byaba ari nko kumujugunyira ubuyobozi.

Uburusiya bukaba bwarifuzaga ko Fillon cyangwa Madame Le Pen ariwe wakwegukana intsinzi agafasha Uburusiya kuzamura ubukungu bumaze imyaka n’imyaka butifashe neza. Gusa bikaba bigaragara ko byaba biteye impungenge mu gihe Uburusiya bwaba butiyegereje Emmanuel Macron ngo bongere kubyutsa umubano byagira ingaruka ku gihu cy’Uburusiya .

Mu gihe Emmanuel Macron yakiriye Perezida Vladimir Poutine mu minsi 15 yinjiye mu mirimo, abanyapolitiki bo mu gice cy’ibumoso banenze Uburusiya ko biriya bisa n’ikimwaro kandi babigaragaza mu itangazamakuru ko biriya ari ikimwaro gikomoka ku gutsindwa kwa Francois Fillon abarusiya bifuzaga.

Reuters

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->