Urukiko rwasubitse ubujurire bwa Diane Rwigara

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 7/11/2017, Saa 14:34:54 Yasuwe inshuro 840

Mu Rwanda urukiko rukuru rwasubitse urubanza rw’ubujurire bwari bwatanzwe na Diane Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi banenga igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa ku byaha bakurikiranyweho.

Diane Rwigara yaje kuburana ari wenyine yambaye umwambaro w’ibara ry’iroza usanzwe uranga imfungwa mu Rwanda.

Umutekano ntiwari wakajijwe cyane nk’uko byari bimeze mu manza za mbere.
Ari imbere y’abacamanza, Diane Rwigara yasobanuye ko umwunganizi we, Buhuru Pierre Celestin atabonetse ngo afite izindi manza yagiyemo, asaba ko urukiko rwamuha undi munsi wo kuburana ngo kuko ataburana adafite umwunganira.

Ku rundi ruhande, umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Adeline Mukangemanyi nawe, yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko uwo yunganira arwaye.

Ikindi kandi yibanzeho ngo ni uko ababuranyi bagomba guhabwa impapuro zibatumiza mu rubanza aho kohererezwa urutonde rw’amazina yabo gusa nk’uko byagenze kubo yunganira.

Ubushinjacyaha bwo bwanenze cyane kuba uwunganira Diane Rwigara yabuze mu rubanza ntatange n’impavu zifatika, kubw’ubushinjacyaha "ngo yasuzuguye urukiko" kandi ariwe wanatanze ikirego cyo kujurira.

Nyuma yo kwiherera urukiko rwagarutse rwanzura ko ku mpamvu z’uko Adeline Mukangemanyi atabonetse kubera uburwayi na Diane Rwigara udafite umwunganira ngo n’ubwo nta mpamvu zifatika yatanze, urubanza rusubitswe rukazasubukurwa kuwa kane w’icyumweru gitaha.

Uru rubanza ni urw’ubujurire bwatanzwe n’uruhande rw’abo mu muryango wa Rwigara, batishimiye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge kubafunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Diane Rwigaraga na mama we Adeline Mukangemanyi bakurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.
BBC


      

Tanga igitekerezo

-->