Ba Rwigara bikomye umucamanza, urubanza rusubikwa mu gihe kitazwi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/09/2018, Saa 13:04:11 Yasuwe inshuro 3538

Diane Rwigara n’umubyeyi we, byari biteganijwe ko biregura ku byaha barezwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha riheruka, gusa nti baburanye kuko bageze mu Rukiko Rukuru muri iki gitondo bagiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bahita bikoma umucamanza umwe mu bari bagiye kubaburanisha, bihita bituma urubanza rusubikwa kugeza igihe kizagenwa n’urukiko.

Nyuma y’iburanisha ryabaye tariki 24 Nyakanga aho umushinjacyaha yagiye mu mizi y’ibyaha Diane Rwigara n’umubyeyi we bashinjwa birimo; guteza imidugararo muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, uyu munsi uruhande rw’abaregwa rwagombaga kubyireguraho.

Icyumba cy’urukiko cyarimo abantu benshi, barimo na Victoire Ingabire uherutse kurekurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika ndetse na Anne Rwigara wari ufunganye n’aba bombi akaza kurekurwa.

Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi bari baje kuburana bari kumwe n’abunganizi babo; Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara na Me Gatera Gashabana wunganira umubyeyi we Adeline Mukangemanyi.

Nk’uko babyemererwa n’amategeko, ngo ku wa gatanu bandikiye urukiko bavuga ko bashaka kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kuko bifuza gukurikiranwa badafunze.

Muri iki gitondo mu rukiko bamaze kubimenyesha, abunganizi b’abaregwa bahise bavuga ko badashaka umwe mu bacamanza bari bagiye kuburanisha iri funga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko ngo yanariburanishije muri uru rubanza mu bihe byashize.

Urukiko rwavuze ko ibaruwa yabo isaba kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yageze ku rukiko kuwa gatanu amasaha y’akazi yarenze bityo batabonye umwanya wo kwiga ku bacamanza baburanisha urubanza uyu munsi.

Perezida w’Urukiko yahise avuga ko uru rubanza rusubitswe, Urukiko rukazagena igihe ruzasubukurirwa.

Mukangemanyi Adeline umufasha wa Nyakwigendera Rwigara Asnapole
Umunyapolitiki Diane Shima Rwigara

Umuseke


      

Tanga igitekerezo

-->