Umuyobozi wa WDA yasabye amashuri yigisha imyuga kuzamura imibereho y’abaturage baturanye na yo

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 21/09/2018, Saa 14:00:49 Yasuwe inshuro 845

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gutangiza ibizamini by’amasomo y’Ubumenyingiro mu bigo byigisha amasomo y’ubumenyi ngiro TVET, cyabereye mu kigo cya Kabutare TVET School giherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo taliki ya 19 Nzeri 2018.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda WDA, Gerôme GASANA, yasabye amashuri yigisha ubumenyi ngiro kwegera abaturage baturanye nayo bakaba aribo baheraho babateza imbere.

Yagize ati “Nimusohoke mu kigo mwegere abaturage, ushobora gusanga nk’umuturage utuye hepfo hano atazi ko mugira inkoko nk’izi. Icyo nshaka kuvuga mubigire imihigo, nk’uko i Nyagatare bavuga ngo bagiye korora inka buri muturage akaba afite inka, mushobora no kuvuga ngo buri muturage hano mu Karere ka Huye tumuhaye icyororo cy’inkoko nk’izi.”

Abanyeshuri biga muri Kabutare TSS mu kizamini

Gahunda yo kwigisha amasomo y’ubumenyi ngiro mu mashuri, ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu rwego rwo kurushaho kuzamura umubare w’abanyarwanda barangiza amashuri bakaba babasha kwihangira imirimo banagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Izi mbaraga Leta yashyize mu burezi yo kwita ku masomo y’ubumenyi ngiro, nyuma yo kureba uko abana bakora ibi bizamini mu buryo buri mu ngiro (Pratiques) ndetse no kureba ibikorerwa muri iki kigo birimo ibyibanda cyane ku buhinzi n’ubworozi, uyu muyobozi yasabye ibigo nk’ibi byigisha amasomo y’ubumenyingiro kugana abaturage bakabafasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwabo.

Abaturage bavuga iki ku kuba baturanye ni ibi bigo ntibibashe kubafasha kuzamura itrambere ryabo?

Nkusi Christophe ni Umuyobozi wa Kabutare TVET School rimwe mu mashuri yigisha imyuga yo mu ntara y’amajyepfo, avuga ko ibivugwa n’uyu muyobozi ari byo kuko ngo ubusanzwe ubumenyi ngiro bwakabaye bubanza gufasha abaturage baturanye nibigo by’amashuri.

Ati “Ibyo natwe turi kubitegura kandi bizashoboka nk’uko mubibona twabanje kwiyubaka kugira ngo tugire ibikorwa bifatika ku buryo n’uwadusura twagira icyo tumwereka. Ibyo duteganya gukora hanze ni ubujyanama ku byo dukora hano, yaba ari mu buhinzi, mu bworozi n’ibijyanye n’amashyamba, izo tekinike zo twigisha hano ku buryo twazigeza mu giturage.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ko ibi bishoboka cyane ko iki kigo cyafasha abaturage mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’amashyamba kuko ngo biri no mu nshingano zabo gusa imbogamizi ngo ni uko bakiyubaka.

Ishuri rya KABUTARE TVET School ryigamo abanyeshuri 764 ryiteguye gusohora abanyeshuri 248 bazakora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyingiro mu mashami atandukanye arimo ubuhinzi, Ubworozi, gutunganya ibiribwa no kongerera agaciro ibiribwa, amashyamba n’ibindi.

Umuyobozi wa WDA Gasana Jerome aganira n’itangazamakuru

      

Tanga igitekerezo

-->