Bamporiki arasaba abanyamadini kwibanda ku nyigisho zikiza ibikomere by’amateka

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 11/05/2018, Saa 13:09:56 Yasuwe inshuro 598

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’itorero ry’igihugu bwana Bamporiki Edouard , arasaba abanyamadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo badaca ku ruhande amateka y’u Rwanda, kugira ngo bayahereho babakiza ibikomere kandi banasubiranya umubano wabo wakomerekejwe n’ayo mateka.

Padiri Emmanuel Nsengiyumva, umupadiri wa paruwasi Nyamata mu karere ka Bugesera. Mu buhamya n’ inyigisho, agaragaza umwuka mubi wari hagati y’abakristu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na none akagaragaza ko bafashije abakristu babo gusohoka muri iryo curaburindi.

Kabengera Celestin, Pasteri w’itorero rya ADEPR mu karere ka Nyanza, na Sheikh Kabiriti Assumani, Imamu mu karere ka Nyanza, bo bavuga ko mu bayoboke babo hakigaragara ibibazo nk’ ibi by’imibanire mu bayoboke babo. Gusa ngo mu nsengero ntibabigaragaza ariko aho batuye ho bikaba bikihagaragara.

Ariko na none bemeza ko nyuma y’ingero bahawe na bagenzi babo bashoboye guhuza abayoboke babo, noneho bagiye gukemura ibibazo batabica hejuru kuko basaga n’abaca hejuru.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ubwiyunge bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko akarere ka Nyanza kaza mu myanya y’ inyuma kuko abagera kuri 30% bemeza ko Jenoside ishobora kongera kugaruka mu gihugu, naho abakibona mu ndorerwamo y’ amoko bakaba 62%.

Uretse ibijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, akarere ka Nyanza karacyanafite imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zigera ku bihumbi umunani zitararangizwa. Izi nazo bikaba byitezwe ko aba banyamadini n’abanyamatorero bazifashishwa mu kubonera umuti iki kibazo.


      

Tanga igitekerezo

-->