Umuyobozi wa Kaminuza ya Kolombiya yasuye ibikorwa bya ICAP mu Rwanda

Yanditswe na Kuwa 17/01/2019, Saa 12:19:03 Yasuwe inshuro 226

Uhagarariye Columbia University ku rwego rw’isi Lee C Bollinger yakoreye uruzinduko mu Rwanda asura ibikorwa bya ICAP bibera hirya no hino mu gihugu birimo ibya RPHIA (Rwanda Population-Based HIV Impact Assessment), ubushakashatsi kuri virus itera Sida mu Rwanda.

ICAP Rwanda ni umushinga wa Columbia University, ufite ibikorwa by’ubuzima nka RPHIA ifatanyije na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR).

Ubu bushakashatsi bwa RPHIA bugamije kureba ibyagezweho na gahunda zo kurwanya Virus itera SIDA mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa ICAP butangaza ko ubu bushakashatsi buteganyijwe ko buzakorerwa mu ngo ibihumbi icumi na Magana inani (10 .800) mu ngo zatoranyijwe kubantu ni ibihumbi mirongo itatu (30.000).

Nkuko bitangazwa na Agnes IRAGUHA, umuhuzabikorwa muri ICAP ngo kugeza ubu, ubu bushakashatsi bugeze ku kigero cya 98%. Bikaba bitaginyijwe ko imibare y’ibyabuvuyemo izatangazwa mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka.

Abakorerwaho ubu bushakatsi ngo banapimwa indwara za Hepatite B na C bagahita bahabwa ibisubizo.

Mu imurika ry’ibyavuye muri ubu bushakashatsi, hazerekanwa uko ubuzima bw’abanyarwanda buhagaze cyane cyane imibare y’ababana na Virusi itera SIDA ndetse n’izindi ndwara nk’igituntu, kanseri y’inkondo y’umura n’umwijima yo mu bwoko bwa B na C.

Ubwo Lee C Bollinger yasozaga uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019, aherekejwe n’abayobozi banyuranye barimo na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane GASHUMBA, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi.





IRADUKUNDA Elizabeth Isabelle @RDN


      

Tanga igitekerezo

-->