Umuvugabutumwa Niyibikora wibasiye kiliziya n’abagore yasabiwe gutabwa muri yombi

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 8/02/2018, Saa 09:52:24 Yasuwe inshuro 3280

Kwangisha abantu abandi, kurema amacakubiri mu bantu ni bimwe mu byo impuzamiryango y’abagore ishinja umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas igahita imusabira gutabwa muri yombi akaryozwa ibyo yavuze na Radiyo yabivugiyeho ikabibazwa.

Kuri ubu wa 7 Gashyantare ni bwo impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe wagiranye ikiganiro n’abanyamakuru,hagamijwe kwamagana umuvugabutumwa Niyibikora Nicola uherutse gutanga ikiganiro yise ubwiru bwa Bibiliya kuri Radiyo ya Gikirisitu yitwa Ubuntu butangaje (Amazing Grace).

Muri iki kiganiro bivugwa ko Niyibikora yibasiye abagore ku buryo bukomeye kuko hari naho yageraga akabambura ubumuntu avuga ko nta cyiza cyabo.

Umuyobozi mukuru wa Profemmes Twese Hamwe Madame Kanakuze Jenny d’Arc wabanje kumvisha abari mu cyumba cy’inama ijwi rikubiyemo icyigisho cya Niyibikora Nicolas.

Nyuma yo gufata umwanya bakumva amwe mu magambo y’icyo cyigisho abari mu nama bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo abenshi baranzwe no kwitandukanya n’uyu muvugabutumwa ndetse benshi banamusabira gutabwa muri yombi ngo aryozwe ibyo yavuze.

Kanakuze umuyobozi w’impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe ati:"Nubwo nta bushakashatsi turakora ariko hari abagore batangiye guhura n’ingaruka za kiriya cyigisho cy’uriya mugabo kuko abantu bose ntibafite ubushobozi bumwe mu gusesengura, ubu hari ingo zasenyutse hari n’abagore bari ku nkeke abandi bari gukubitwa ntabwo rero twabura kwitandukanya n’uriya mugabo ngo tunasabe n’abandi bose gusubiza abanyarwanda ihumure ngo bumve ko uriya mugabo ibyo yakoze bidakwiye ndetse ko agomba no kubiryozwa” .

Ingabire Marie Immacule umuyobozi wa Transperency Rwanda akaba n’umujyanama muri Profemmes Twese Hamwe nawe yavuze ko kiriya cyigisho cyamwibukije radiyo rutwitsi ya RTLM maze avuga ko yitandukanyije n’uwariwe wese washyigikira uriya mugabo avuga ko ibyo yavuze yabikuye muri bibiliya.

Ingabire ati:"Ibyavuzwe n’uriya muvugabutumwa asebya umugore byanyibukije RTLM.”

Yongeyeho ati: “Hari abantu ndi kumva bamushyigikiye ngo ibyo yavuze ni byo yabikuye muri Bibiliya abo bose nitandukanyije nabo kuko ashobora kuba yarahereye ku bagore akazakurikizaho abandi cyangwa akaba ari intandaro yo kubanza kwangisha abantu abandi nyuma akazakurikizaho ibindi birimo kubikiza.”

Ingabire Marie Immaculee ntiyumva uburyo uyu muvugabutumwa yavuze ku bibi by’Abagore gusa

Immaculee kandi yibajije impamvu uyu muvugabutumwa yibanze ku bibi by’abagore gusa kandi hari n’ibyiza yakabavuzeho.

Ati:"Kuki yagiye kuvuga abagore agahera ku bibi byabo nta byiza bagira cyangwa nta bagore bakoze ibyiza bavugwa muri bibiliya twese turabazi nka Ester n’abandi benshi ikindi kandi hari n’ibyo yagiye ahimba bitari muri bibiliya kuko twese turayisoma. ”

Itorero ry’Abadiventiste rivuga iki kuri Nicolas Niyibikora?

Uhagarariye itumanaho mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda Yadusoneye Onesphore nawe yafashe umwanya asobanura ko habaye kwitiranya ibintu ko Niyibikora Nicolas atari umuyoboke w’idini ryabo ko atigeze anaba umuvuga butumwa muri iri torero.

Ati"Niyibikora Nicolas amaze imyaka itanu ahagaritswe mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa 7 kubera imyitwarire ye mibi ikindi dufite radio Ijwi ry’ibyiringiro dutangarizaho ubutumwa bwacu nabwo ugiye kubutanga itorero ribanza kubwumva kugirango adatangaza ibitandukanye n’imyemerere yacu, dufite gahunda zitandukanye mu itorero ryacu kuva ku mudugudu ziteza imbere umugore”.

Yadusoneye Onesphore yavuze ko Niyibikora amaze imyaka 7 yarahagaritswe mu itorero

Uyu Niyibikora Nicolas yatangarije Radiyo na TV 1 ko ntacyamubuza kuba umudiventiste kandi atangamo icyacumi,akomeza avuga ko nubwo atarimo nka pasteri ariko ari umurayiki nk’abandi.

Kumurongo wa telefone twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Kiriziya gatorika mu-rwanda ngo twumve icyo nabo bavuga kuri uyumuvugabutumwa wabise irerero ry’indaya, gusa ntibyadukundiye kugera ubwo twatangazaga iyinkuru.

Twabibutsa ko iki Kiganiro Niyibikora Nicolas yagitangarije kuri Radiyo ubuntu butangaje taliki ya 29 Mutara 2018, benshi bakamushinja kwibasira Abagore na Kiliziya Gatolika.

Bumvaga ikigisho bose bumiwe
Ingabire wa Transparency byamuteye kumirwa yifata ku munwa
Rwemalika Felicite uzwi cyane mu bya ruhago nawe yitabiriye ikiganiro

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 8/02/2018, Saa 20:19

    Rwose ntimwumve nabi uyu muvuga butumwa kuko afite guhamya mujambo ryi Imana Bibiriya yera
    Rero uyu mu bwiriza bitumwa Bagore ndabasabye rwose ntimwitamike ngo mugire ni nimwe avuga oya rwose namagmbo yubuhanuzi ari mubyahishuwe

  • 2

      |   ku wa 8/02/2018, Saa 20:19

    Rwose ntimwumve nabi uyu muvuga butumwa kuko afite guhamya mujambo ryi Imana Bibiriya yera
    Rero uyu mu bwiriza bitumwa Bagore ndabasabye rwose ntimwitamike ngo mugire ni nimwe avuga oya rwose namagmbo yubuhanuzi ari mubyahishuwe

  • 3

    KAKA   |   ku wa 9/02/2018, Saa 13:48

    mureke ashyire ukuri ahagaragara ariko. muramwiyenzaho mumushakaho iki?. iyo umuntu afite reference yakuyemo inyigisho kandi ihuriweho n’ abantu benshi nka bibiliya numva bibaye byiza ahubwo twese twayisangira tukumva. icyaha cyazanwe na Eva nyine none se avuge Adam?
    umugore=itorero mu buhanuzi

  • 4

    HARERIMANA JEAN NEPOMUSCENE   |   ku wa 12/02/2018, Saa 17:45

    Rwose uwomuvugabutumwa ibyoyavuze ntahobyatugeza, turashaka abavugabutumwa baha icyizere ikiremwamuntu , mugushyirahamwe, urukundo ubundi tugatera imbere muri byose.

  • 5

    HARERIMANA JEAN NEPOMUSCENE   |   ku wa 12/02/2018, Saa 17:45

    Rwose uwomuvugabutumwa ibyoyavuze ntahobyatugeza, turashaka abavugabutumwa baha icyizere ikiremwamuntu , mugushyirahamwe, urukundo ubundi tugatera imbere muri byose.

  • 6

    YVES I BURUNDI   |   ku wa 15/02/2018, Saa 16:47

    Igitekerezo*OYA NTABWO NIYIBIKORA AVUGA UMUGORE W’URWANDA AHOHOHO NTIYOBA ASENGA UMUREMYI.JEWE NDAMUTAHURA GOSE. ICONSHIMA IMANA NUKO YARI YAHEJEJE KUVUGA KUMUGORE RYARISUBIRAMWO.

  • 7

      |   ku wa 18/02/2018, Saa 15:05

    Niyibikora ndamuzi twarakoranye nkigendera mu matwara akarishye ya SDA mu byo yavuze numvisemo udukosa. abigisha bose iyo bahimbawe barakosa rwose na jewe abantu banyegereye kenshi bambwira ko nakosheje cg nakabije aribyo cg ari ukutamenya kwabo
    byarambabaje kumwikoma kuri ruriya rwego. mushakire amakosa muri Biblia igitabo gifite inkomoka ahantu badaha agaciro abagore kugeza n’ubu. none ntimuzi aho babaraga abantu 5000 ngo abagore batarimo. cg aho bita umugabo Adamu umugore eva ibintu bishora kuba ari ibihimbano. cg aho bavuga ko umugabo ari umutwe w’urugo. Ntimuzi akamaro k’umutwe muri Biology. iyo mbabonye mwigira guryo birambabaza cyane mukore ubushashatsi bwimbitse kuri icyo gitabo mumucyahe ariko iyo nyifato siyo
    ahandi yavuze ibyo kuvanga ukuri n’ibinyoma bingana n’umugore wa malaya cg Roman catholic church aho nta mpaka zihari icyaha mugishakire muri SDA Church. rwose mubabaze barabizi cg murebe mu gitabo ubusobanuro bw’ibyahishuwe n’ibindi... icyaha cyo kwangisha abantu abandi nicyo amadini yose akora buri munsi kuko umurimo wayo ari ugushakisha abayoboke mubasanzwe bafite uko bemera ngo bagere ku butunzi na power bijyanye na kiriya cyo gucamo abantu mo ibice. none se niba umuntu agomba kwirukanwa mu itorero kuko yagiye muri polotical party( reba ministère évangelique) cg umubyeyi asiba ubukwe bw’umwana kuko yashatse uwo mu rindi dini.... hari naho bibilia ubwayo ivuga ko yaje gutanya umwana na nyina... mu byitondemo
    kumugereranya na RTLM ni ubwo ntayumvise ariko uko bivugwa n’umusaruro w’amagambo yayo !!! aho ndifashe ariko byo kwihutira mu nkiko kuko ho yatsindwa ahubwo hakorwa ubusesenguzi kuri Biblia n’uburyo system y’amadini yubatse n’imikorere yabo kdi ndabizi ko ntacyo mwabikoraho ariko hatangwa inama. kwikoma umuntu kuriya ni ugufata ikibazo amagejuru bizatanga umusaruro wo kuri urwo rwego

  • 8

    KARENZI   |   ku wa 6/03/2018, Saa 19:54

    IGIHE CY’ IMPERUKA TUKIRIMO.TWARI KUNEZEZWA N’UKO AVUZE NEZA UMUGORE SE? NANONE YABA AGORETSE BIBILIYA

  • 9

    Ndatimana   |   ku wa 24/04/2018, Saa 22:28

    Kwihakana Nikola kw’Abadventiste kwaba ari ukurwanya ibyo barwanirira mumigisho yabo y’iki gihembwe avuga kuri babuloni nizo ndaya zivugwa jyewe rero birantangaje!

Tanga igitekerezo

-->