Umuryango w’ubumwe bwa Afurika mu rugamba rwo guca inkunga z’amahanga

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 12/01/2018, Saa 15:43:27 Yasuwe inshuro 821

Kuri uyu wa Gatandatu i Kigali hateganyijwe inama y’abaminisitiri b’imari bavuye mu bihugu 10 bya Afurika, aho bagomba kwiga ku cyakorwa ngo umuryango w’ubumwe bwa Afurika ubashe kwigira ucane ukubiri n’inkunga z’amahanga.

Ni inama igomba gufatirwamo imyanzuro ndetse n’ibizigwaho mu nama rusange y’ibihugu by’ibinyamuryango, iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa mbere ikazabera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyi nama irahuza ba ministiri b’imari 10, bahawe inshingano zo kwiga ku cyakorwa ngo uyu muryango ubashe kwigira mu mikoro ubwawo.

Ni inama yabimburiwe n’indi yahuje kuri uyu wa Kane impuguke zitandukanye mu bukungu, aho zareberaga hamwe aho ishyirwa mu ngiro z’umwanzuro wo kwigira ugeze n’uburyo bwo gukusanya inkunga muri buri gihugu.

Mu biza kwibandwaho hakaba harimo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gutanga 0.2% y’imisoro y’ibyinjiye mu gihugu igahabwa uyu muryango mu rwego rwo kuwufasha kwishakamo ibisubizo.

Mu bihugu 55 bigeze uyu muryango, 13 gusa birimo u Rwanda ni byo byabashije kubahiriza iyi gahunda yemejwe mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu yabaye mu kwezi kwa karindwi muri 2016 ikabera I Kigali.

Ikinyamakuru the East African, kivuga ko ngo aba baminisitiri bagomba kwiga ku mpamvu byinshi mu bihugu binyamuryango biri kugenda biguru ntege muri iyi gahunda, mu gihe byari biteganyijwe ko ihita itangira kubahirizwa.

Byari byitezwe ko iyi gahunda iyo iza kubahirizwa, hari gukusanywa miliyari imwe na miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, ayo inyigo yagaragazaga ko azafasha umuryango w’ubumwe bwa Afurika kwigira no kwiyubaka, ugashyira iherezo ku gutega amaboko abawuha inkunga mu busanzwe batanga 70% by’ingengo y’imari.

Muri imwe mu mirimo y’uyu muryango itwara akayabo k’amafaranga ngo harimo iyo kubungabunga amahoro muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Inama y’abaministre b’imari 10 iterana kuri uyu wa Gatandatu i Kigali, ikaba ngo igomba kwiga ku nama zikwiye zikazigwaho mu nama rusange y’uyu muryango w’ubumwe bwa Africa iteganyijwe i Addis Ababa mu mpera z’uku kwa mbere.

Twabibutsa ko muri iyi nama kandi yo mu mpera z’uku kwezi kwa mbere 2018, ari bwo president w’u Rwanda Paul Kagame umaze igihe akora amavugurura ku mugabane wa Africa, azatangira kuyobora uyu muryango.

Abakuru b’ibihugu bigize AU

Sources: theeastafrican.co.uk
xinhuanet.com(Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa).


      

Tanga igitekerezo

-->