Umunyamakurukazi wari waraburiwe irengero,umubiri we watoraguwe usigaranye igihimba

Yanditswe na Kuwa 24/08/2017, Saa 09:44:20 Yasuwe inshuro 322

Igipolisi cyo muri Denmark kiravuga ko igihimba kitagira umutwe cyabonetse mu mazi muri icyo gihugu ari icy’umunyamakuru w’Umunyasuwedekazi, Kim Wall, waburiwe irengero.

Cyavuze ko ibizamini bigaragaza isano y’amaraso byafashwe kuri icyo gihimba bihuye n’ibyafashwe ku buroso bwo gusokoza ndetse n’uburoso bw’amenyo bwa Madamu Wall.

Jens Moller Jensen, umukuru w’igipolisi gishinzwe iperereza, yavuze ko icyo gihimba cyari cyageretsweho icyuma mu buryo bugaragara ko bwari bugamije kukibuza kureremba hejuru y’amazi.

Madamu Wall yabonywe bwa nyuma ari muzima ku itariki 10 y’uku kwezi kwa munani igihe yafataga urugendo mu bwato bugendera mu nsi y’inyanja ari kumwe na Peter Madsen, wahimbye akanakora ubwo bwato .

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Ubwo bwato bwarohamye hashize amasaha hatangiye gushakishwa Madamu Wall. Uwo bashakanye yari amaze gutangaza ko atigeze agaruka kuva yafata urwo rugendo.

Bwana Madsen yarezwe kwica kubera uburangare.

Mbere, Bwana Madsen yari yavuze ko yamutahanye amahoro akamusiga hafi y’umurwa mukuru wa Denmark, Copenhagen. Ariko kuva icyo gihe yavuze ko Madamu Wall yapfiriye mu mpanuka hanyuma "amuhamba" mu nyanja.

Nubwo igipolisi kitavuze impamvu yateye urwo rupfu, cyemeza ko Bwana Madsen yarohamitse nkana ubwo bwato bwa toni 40.


      

Tanga igitekerezo

-->