Umunsi w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru:Hahembwe Abanyamakuru bahize abandi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 4/05/2018, Saa 14:36:07 Yasuwe inshuro 702

Ku itariki ya 3 Gicurasi ku Isi hose hizihizwa umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere ubwisanzure bw’ibinyamakuru bikorera ku Isi yose.

Mu Rwanda,uyu munsi wizihirijwe muri kaminuza ya Mount Kenya ukaba warateguwe n’itsinda ry’Abagore bakora umwuga w’ itangazamakuru ryitwa Women in Media Platform.

Kuri uyu munsi, hahembwe abanyamakuru batanu babashije kugera hasi mu baturage mu rwego rwo kugaragaza ibibazo byabo.

Uyu munsi kandi witabiriwe n’abanyamakuru benshi batandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi barimo n’uwari uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muco, uburezi na siporo(UNESCO), Umuyobozi waturutse muri RMC, Uwari uhagarariye Polisi n’abandi.

Uburenganzira bw’ibitangazamakuru mu gukora inkuru zicukumbuye, ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru cyane cyane ku banyamakuru b’igitsina gore, uruhare rwa murandasi mu itangazamakuru ni bimwe mu byaganiriweho muri uyu munsi mukuru aho inzobere mu itangazamakuru bunguranaga ibitekerezo ari nako babazwa ibibazo ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru cyane cyane mu Rwanda.

Peter Wallet wari uhagarariye UNESCO yatangaje ko ubwisanzure bwitangazamakuru bukiri hasi ku Isi hose ndetse ko hari n’ibihugu bidatinya guhohotera no gukandamiza abakora umwuga w’itangazamakuru bityo bigatuma hari n’abandi bakora uyu mwuga bigengesereye, anavuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru budafite umutekano uhagije.

Abakora uyu mwuga kandi bagiye bagaragaza imbogamizi ziri mu gukora inkuru zicukumbuye zirimo gukumirwa cyangwa bakimwa amakuru n’ibimenyetso igihe bashatse gukora bene izo nkuru nk’uko umunyamakuru Robert MUGABE yabitanzemo ubuhamya.

Iki kibazo cyo kwimwa amakuru kwa Robert cyavuzweho n’uwari uhagarariye Polisi IP Fred MUNEZA wavuze ko mu igihe cyose hakorwa inkuru ifite akamaro nta we ukwiye kwimana amakuru.

Bamwe mu banyamakuru bahembwe bari biganjemo abanyamakuru ba RBA.

Dore Abanyamakuru bahawe ibihembo:

1. MUKAYIRANGA Rose Ukora kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro Muberarugo.

2. MUTUYEYEZU Oswald Ukora kuri City radio mu kiganiro Umunsi Ukeye.

3. MUNYANEZA Ernest ukora ku Isango Star mu kiganiro Biravugwa.

4. NYANDWI Pascal ukora kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro Radiyo mu baturage.

5. RUTAGARAMA Marcel ukora kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro cy’Urubyiruko rw’uRwanda.

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->