Umujyi wa Kigali ubonye umuyobozi mushya asimbura uweguye ’ku mpamvu ze’

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/05/2018, Saa 12:12:46 Yasuwe inshuro 392

Rwakazina Marie Chantal yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku majwi 146 mu gihe Henriette Murekatete we bari bahanganye agize amajwi umunani aho asimbuye Nyamurinda Pascal weguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

Nkuko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse,iri tora ryabaye nyuma y’urugendo rwatangiriye ku gushaka Umujyanama rusange uhagarariye Umurenge wa Nduba mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, hatorwa Rwakazina Marie Chantal wahise atorerwa kuba mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ahagarariye Akarere ka Gasabo.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, niwe watangaje ko abajyanama batoye ari 154, Murekatete Henriette agira amajwi umunani angana na 5.2%, naho Rwakazina Marie Chantal agira 146 angana na 94.8%.


      

Tanga igitekerezo

-->