Umubano w’u Rwanda na Uganda wifashe ute magingo aya?

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/09/2019, Saa 14:42:15 Yasuwe inshuro 3591

Magingo aya, kuwa mbere w’icyumeru gitaha hari itsinda rizoherezwa na Guverinoma ya Uganda rizaza i Kigali, mu nama izahuriza hamwe u Rwanda na Uganda izigira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati yabyo, aheruka gusinyirwa i Luanda muri Angola.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.

Iby’iyi nama hagati y’u Rwanda na Uganda, byatangajwe kuri twitter n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier.

Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bari baherutse gusinyira muri Angola amasezerano agamije gutsura umubano, hagati y’ibihugu byombi, bakaba bari kumwe Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola wakiriye iyi nama.

Muri ayo masezerano hemejwemo “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Ayo masezerano anateganya ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi (U Rwanda na Uganda) igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu baherutse gusinya amasezerano yo kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi