Uganda:Umubiri wa Nyakwigendera Kakoma wahimbye indirimbo y’igihugu wibwe

Yanditswe na Kuwa 6/07/2017, Saa 12:06:49 Yasuwe inshuro 289

Imva y’uwahimbye indirimbo y’igihug cya Uganda George Kakoma, yacukuwe n’abantu bataramenyekana bikaba byateje impungenge ko umubiri we waba wibwe.

Uyu mugabo George Kakoma yitabye Imana mu mwaka wa 2012, ashyingurwa Mabwombwe mu karere ka Kiso. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo imva ye yagaragaye yangijwe bikomeye n’abantu bataramenyekana kandi n’icyo bari bagamije kikaba kitaramenyekana kugeza ubu.

William Kavulu, umwe mu muryango w’uyu mugabo unafite inshingano yo kurinda imva ya nyakwigendera avuga ko yabyutse agasanze imva yacukuwe, ariko ngo mu ijoro yumvise imbwa zimoka arirengagiza kuko atari azi impamvu zimoka.

Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amakuru avuga ko igipolisi cyo muri kariya gace gifatanyije n’umufasha wa nyakwigendera baheruka kuva mu rukiko basaba ko bakemererwa gucukura imva ya Nyakwigendera hagamijwe gucunga ko umubiri wa Kakoma ukibarizwa muri iyo mva.

Oh Uganda! Reba amagambo agize indirimbo y’igihugu ya Uganda

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/jX7MRO8nNmQ" frameborder="0" allowfullscreen></iframe>

Mulindwa/Augustin@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->