Uganda: Imirambo y’Abasirikare bishwe na Al-Shabab yagejejwe iwabo

Yanditswe na Kuwa 2/08/2017, Saa 16:48:12 Yasuwe inshuro 256

Imirambo y’abasirikare 12 yo mu gihugu cya Uganda baguye mu mutego muri Somalia ku cyumweru yagaruwe muri Uganda.

Hateguwe umuhango wa gisirikare wo kwakira imirambo y’abo basirikare bapfuye bari ku kazi.

Imiryango yabo yari ku kibuga cy’indege Entebbe Airport, bamwe bari mu marira menshi igihe ubwo indege yahageraga, nk’uko umunyamakuru wa BBC wabyiboneye yabitangaje.

Ingabo za Uganda nizo zigize umubare munini w’abasirikare ba Amisom , inteko z’umuryango w’Ubumwe bwa Afrika zifasha leta ya Somalia kurwanya umutwe w’intagondwa za kislamu Al-Shabab.

Bubaye ubwa mbere igihugu cya Uganda gitakaje abasirikare benshi muri Somalia kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2015 aho cyabuze abasirikare 19 bishwe na Al-Shabab.


      

Tanga igitekerezo

-->