Ufite amazuru meza avamo ibimutunga ni nde?-umudepite abaza ab’i Gisagara

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/04/2018, Saa 16:17:08 Yasuwe inshuro 583

Mukandutiye Speciose, umudepite mu nteko ishingamategeko arasaba abatuye akarere ka Gisagara by’umwihariko urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.

Ibi, iyi ntumwa ya rubanda yabivuze ubwo mu Murenge wa Save bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Hon Dipite Mukandutiye Speciose yavuze ko urubyiruko rugomba gufata iya mbere rukarwanya igengabitekerezo ya Jeonside kuko rwo rwagize amahirwe yo gukurira mu Rwanda rutarangwamo amacakubiri.

Uyu mudepite yongera gusaba abagore bo banafite uruhare runini mu kurera umwana nabo kuyirwanya bivuye inyuma.

Mu Karere ka Gisagara habonetse ibibazo by’ingengabitekerezo umunani (8), muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.

Urugero ni umugore wavuze ngo “Ese tuzahora twibuka kugeza ryari? mureke nigire kwibagarira ibishyimbo.”

Aha ni ho Depite Mukandutiye ahera asaba uwaba afite ingengabitekerezo ya Jeonside gucukura akobo munsi y’urugo akayihambamo.

Ati:” Dupfe ngo amazuru magufi? Dupfe amaremare? Bavandimwe aya mazuru tuyapfa ngo tuyavanemo iki? Ufite amazuru meza avamo ibimutunga ni inde? Mureke tuve mu macakubiri. Muntu ufite ingengabitekerezo ya Jeonoside ntukayibibe mu banyarwanda. Ihangane uzapfane nayo ariko ntukagire uwo uyibwira. Muntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside cukura akobo munsi y’inzu iwawe uge ugenda uyihambemo mu gihe utarava ku Isi ngo baguhambane nayo. Ariko wiyishyira mu bana b’u Rwanda.”

Umurenge wa Save ni umwe mu igize akarere ka Gisagara yakozwemo Jenoside hakiri kare inahitana umubare munini, kubera ko aha I Save na Gisagara yose abatutsi baturukaga ahandi bahunze bashakaga inzira ngo bahunge, ariko ntibashoboye kuharenga biturutse ku Barundi nabo bambukaga umupaka w’Akanyaru bakaza gufatanya n’interahamwe kwica abatutsi abandi bakabaroha mu cyuzi cya Disha.


      

Tanga igitekerezo

-->