Ubwongereza: Impungenge ni zose kubwo kubuza indege kongera kugwa ku bibuga by’indege bikomeye

Yanditswe na Kuwa 31/05/2017, Saa 07:15:22 Yasuwe inshuro 194

Indege zikoresha ibibuga mpuzamahanga bya Heathrow na Gatwick kuva kuri uyu wa mbere byakomeje guhagarika ibikorwa. Ibi bikaba byaraturutse ku ibazo cy’ikoranabuhanga ridakora neza, bikaba bishobora guha icyuho ibikorwa by’iterabwo ryakwibasira iki guhugu.

Iki kibazo cy’ikoranabuhanga ryahagaze mu buryo butunguranye cyatangiye kugaragara mu minsi ya weekend, bituma ikompanyi z’indege z’ubwongereza ziba zihagaritse urujya n’uruza rw’indege zikoresha ibi bibuga.

Iki kibazo bafashe nk’ikibazo cya tekiniki y’ibibuga ngo batangiye gukora ibishoboka ngo bakosore icyo kibazo kuko bishobora guteza impanuka. Gusa ngo byateje igihombo n’ubwo hatarabarurwa igihombo gishingiye ku bushabitsi cyangwa business zikoresha urujya n’uruza kuri ibi bibuga.

Iki kibazo bikaba bivugwa ko byaba byaraturutse ku muriro w’amashanyarazi wakomeje kwiyongera cyane bikabije ukangiza bimwe mu bikoresho byo ku bibuga by’indege. Mu bindi byangiritse ni ibikoresho bihuza murandasi byahuye n’umuriro ukabije bikangirika.

Kugeza ubu kuva ibi bibuga bikomeye mu gihugu cy’ubwongereza kuva byahagarika ibikorwa ubu abagenzi bakomeje gutegerereza kuri ibi bibuga, ari nako bacungiwe umutekano bikomeye hirindwa ko hari bitero byakongera kwibasira iki gihugu bitunguranye

Ni inkuru dukesha France 24

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->