Ubwongereza: Hikanzwe ikindi gitero cy’iterabwoba nyuma y’igiherutse guhitana abantu 22

Yanditswe na Kuwa 29/05/2017, Saa 10:04:26 Yasuwe inshuro 238

Nyuma y’igitero cy’iterabwoba giherutse kugabwa mu gitaramo umuhanzi "Ariana Grande" yakoreye mu Mujyi wa Manchester, hongeye gututumba umwuka w’ubwoba, benshi bahungishwa ahakekagwa igisasu mu Murwa wa Londres rwagati.

Ibi byabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu, mu nzu y’ibitaramo yitwa London’s Old Vic, ahari habereye igikorwa cyahuje abakinnye mu gace ka film yitwa Star Wars ndetse n’abantu bahaturiye bari baje kubareba.

Ikinyamakuru MailOnline kivuga ko umusore witwa John Boyega uzwi muri iyo film ari umwe mu bakangaranyijwe n’ibyavuzwe ko hari igisasu mu gace ka Waterloo aho yari ari kumwe na bagenzi be. Abandi bantu benshi basabwe kuhava, berekeza mu nzu ndangamurage iri aho hafi izwi nka Imperial War Museum.

Umwe mu bantu bari aho ibi byabereye yabwiye Mailonline ko umwuka wo kwikanga igisasu watangiye gututumba ubwo abakinnyi ba filime bari imbere y’abandi babwirwaga n’ubuyobozi bwabo ko imikino yakinnwaga igiye guhagarikwa ndetse basaba abandi kugumana umutuzo.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace yavuze ko ku isaha ya saa 14:38’ bakiriye telefoni imenyesha polisi amakuru y’umutekano utizewe ku nzu y’ibitaramo ya London’s Old Vic. Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi nzu bufata umwanzuro wo gusaba abari bayirimo kuhava ndetse haburirwa n’abari mu nzu zituranye na yo.

Abasabwe guhunga iyo nzu babwiwe ko imikino yaberagamo ikomeza ari uko iperereza rirangiye.Imihanda yose yerekeza muri aka gace ka Waterloo yahise ifungwa ndetse hoherezwa abo mu nzego zicunga umutekano benshi.

Uku kwikanga ikindi gitero cy’iterabwoba bibaye mu Bwongereza nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo Ariana Grande yataramiraga mu Mujyi wa Manchester, hagabwe igitero cyahitanye abagera kuri 22 abandi benshi barakomereka.

Umutwe wa Islamic State wigambye kuba inyuma y’ubwo bwicanyi ariko ntiwatanga ibisobanuro birambuye ku muntu waba waratumwe cyangwa uburyo yakoresheje kugira ngo ahitane abo bantu bose.

Mu bantu 22 bapfuye Polisi y’u Bwongereza yasanzemo umusore w’imyaka 22 witwa Salman Abedi bikekwa ko ari we wateze ibi bisasu.

Inkuru ya BBC yashyuzwe mu Kinyarwanda na Joseph Nizeyimana

 


      

Tanga igitekerezo

-->