Ubuyobozi bwa IBUKA Ku rwego rw’Igihugu burasaba Akarere ka Huye kubaka urwibutso rw’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 10:33:05 Yasuwe inshuro 185

President wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Prof. Jean Pierre Dusingizemungu arasaba ko mu karere ka Huye hakubakwa urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi hagendewe ku bukana genocide yahabaye yakoranywe n’uburyo benshi mu bayiteguye bakomokaga muri perefegitura ya Butare.

Kuri ibi, Umuyobozi w’akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene avuga ko ari igitekerezo nk’ubuyobozi nabwo bwari bwaratekereje kuva umwaka ushize kandi ko ngo mu mwaka utaha wa 2018 uru rwibutso rw’amateka ruzatangira kubakwa.

Ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’igihugu bwemeza ko benshi mu bateguye ingengabitekerezo ya Genocide bavukaga mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Abo ni nka Gitera Joseph wavukaga i save, Kambanda w’ i Gishamvu na Sindikubwabo Theodore wavukaga i Ndora muri Gisagara.

 

GATETE Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->