Rwanda:Abafite imyaka iri hagati ya 13 na 65 bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa n’agahinda gakabije

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/12/2018, Saa 15:54:11 Yasuwe inshuro 1028

Ni ubushakashatsi bwakozwe na misiteri y’ubuzima ifatanyije na RBC muri 2018, bwakorerewe mu ngo zose bareba uko ibibazo byo mumutwe n’ihungabana n’agahinda gakabije bihagaze.

Ubu bushakashatsi bwagaraje ko hari agahinda gakabije n’ihungabana mu bafite imyaka hagati ya 14-35, na 24-65 ibi ngo bikaba gitera ibibazo byo mu mutwe.

Umuyoboz muri RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe Dr Yvone Kayiteshonga (Photo internet)

Umuyobozi muri RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe Dr Kayiteshonga Yvone yagize ati:" ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri sosiyete nyarwanda mu bafite hagati imyaka 24-65 bafite ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bari kukigero cya 27%, ku bacitse ku icumu naho abafite hagati y’imyaka 14-35 bafite ibimenyetso by’ihungaba ni 4% , hagati y’abafite 14-35, abagera kuri 12% bafite ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije , naho abafite hagati y’imyaka 24-65 abagera kuri 35% bafite ibibazo by’agahinda gakabije n’ihungabana."

Uyu muyobozi asanga hakenewe ubufatanye mu nzego zitandukanye kugiranho haboneke ibisubizo ku bibazo byo mu mutwe.

Umukozi muri CNLG Ruzindaza John ukora muri CNLG ushinzwe ishami ry’ubuvugizi bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muwa 1994, avuga ko ibyo bibazo abantu bagomba kubigira bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati:"birumvika ko abacitse ku icumu bafite ibibazo bijyanye n’ihungabana n’umubabaro n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwo mumutwe, nyuma yuko hakozwe ubushaka shatsi hacyenewe ingamba zo kurwana n’ibi bibazo by’agahinda gakabije n’ihungabana."

Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko, mu gihe umuntu yaba yumva atameze neza adakwiye kwigunga no kwihererana ibibazo ahubwo akwiye kureba uwo wabibwirwa akajya no kureba

Abitabiriye inama yagaragarijwemo ubu bushakashatsi

Isabella Iradukunda Elisabeth


      

Tanga igitekerezo

-->