Uburyo bwo gutwika imirambo ntibuvugwaho rumwe

Yanditswe na Kuwa 29/05/2017, Saa 15:48:24 Yasuwe inshuro 213

Mu muco w’abanyarwanda , mu bintu bakomeraho n’umuntu ukomoka mu muryango kabone niyo yitabye Imana. Ibi bikaba bigaraga iyo ugiye mu miryango hamwe na hamwe ugasanga ababyeyi, abavandimwe barabashyinguye mu bikaari cyangwa mu ntanzi z’urugo. Iyo witegereje usanga imva zubakiye, ndetse n’aho zitubakiye ugasanga bakora ibishoboka bakahakorera isuku ndetse hagaterwa indabo. Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gushyira hafi umuvandimwe wawe cyangwa umubyeyi wawe.

Icyakoze uko ibihe byagiye bitambuka hashyizweho amarimbi rusange, aho ubuyobozi bwashyize muri gahunda imicungire n’imikoreshereze y’amarimbi rusange, bakabajya bagena uburyo naho gushyingura abantu bo mu gace kamwe. Ibi n’ubwo byakorwaga; ariko ntibyabuzaga ko imwe mu miryango yashoboraga kuba yashyingura mu ngo zabo, cyangwa munsi y’inzu zabo.

Uko hagiye hagenzurwa imikoreshereze y’amarimbi, byagiye bituma amarimbi rusange abantu bamenyera uburyo bwo kuyashyinguramo. Gusa ariko na none uko yagiye ashyingurwamo bamwe bemeza ko byatumye uburyo bwo gushyingura bugenda bugorana kubera amikoro. Mu gihe bamwe bavuga ko mbere umuntu wawe utabarutse, washoboraga kuba wamuvana aho yaguye, ukamuzana mu rugo ukamuvana umushyingura hafi nta kindi kiguzi.

Kanini Asiel umusaza w’imyaka 67 aganira n’ikinyamakuru rwandadailynews.com hagamijwe kumenya icyo atekereza ku buryo abantu bashyingura muri iki gihe ndetse no hambere, yagize ati:” Kera gushyingura n’ubwo byakorerwaga ku ivuko rya nyakwigendera, aho yashatse cyangwa ku isambu ya nyakwigedera, wabonaga ko bitatwaraga amikoro nk’ay’iki gihe.Ubu ureba ibyo umuntu wawe atwaye yivuza cyangwa umutanzeho umurwariza mu rugo, hakwiyongeraho ikiguzi cyo kumushyingura muri iki gihe uganga biteye ubwoba.Akomeza avuga ko aho yabereye amikoro yo gushyingura umuntu atabura, keretse k’umurwanaho akiri muzima.”

Mu gihe hibazwa ibi byose, cyane ku bushobozi bwo gushyingura mu marimbi rusange, bamwe basanga ari uburyo bwo gucunga neza ahashyingurwa kandi hakoreshejwe ubutaka buto. Abandi bo bakemeza ko igiciro cyo gushyingura umuntu wawe nacyo gikabije, ukurikije ubushobozi bw’imiryango.

N’ubwo bidasanzwe mu muco w’abanyarwanda cyangwa bibe ari agahato hagiye hatangwa ibitekerezo ndetse binyuze no mu iteka rya minisitiri hazakwemezwa ko uburyo bwo gutwika umurambo byakorwa. Gusa hagenwe uburyo byakorwa n’uburyo ivu ryashyingurwa.

Iyi politiki yo gutwika imirambo mu Rwanda yatangiye kwumvikana nyuma y’aho intumwa za rubanda mu Nteko ishingamategeko zigaragarije ko ubutaka burushaho kugenda buba buto, amaherezo u Rwanda rukazisanga amarimbi arushaho gufata ubutaka bunini. Ikindi bagaragazaga, ni igiciro gihanitse cyo gushyingura.

Bamwe n’ubwo bagiye batabivugaho rumwe byakurikiwe no gushyiraho iteka rya minisitiri No 001/MINISPOC/2015 ryo ku wa 16/07/2015 rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu.

Mu ngingo yaryo ya kabiri bakagena uburyo bisabwa n’ubyo bikorwa.Gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n‟umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y‟urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri (2) bafite imyaka y‟ubukure. Umuyobozi w‟Akarere k‟aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

Kugeza ubu hakaba hibazwa ko n’ubwo hagenwe uburyo bwo gushyinura mu marimba rusange, hakaba hubakwa mu buryo bukomeye ndetse burimbishije, niba byo nta ngaruka bizagira ku mikoreshereze y’amarimbi.

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->