Uburusiya bunenga icyemezo cyo kongerera ibihano Koreya ya ruguru

Yanditswe na Kuwa 5/09/2017, Saa 17:11:42 Yasuwe inshuro 324

Mu nama itunguranye yahuje ibihugu bikomeye ku isi, Koreya ya ruguru yashinje Amerika guhatira umuryango w’abibumbye gukaza ibihano kubera ngo igerageza ibitwaro bya kirimbuzi, ariko uburusiya nabwo bugaragaza ko gufatira Koreya ya ruguru ibihano ntacyo byatanga ndetse atari umuti urambye wo gukemura ikibazo.

Iyi nama yari yatumijwe igitaraganya hagamijwe guhana Koreya ya ruguru ku bushotoranyi ikora bwo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, Amerika n’ibindi bihugu by’I Burayi, ubuyapani byaganiriye kuburyo ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru byiyongera.

Icyakoze ubushinwa ndetse n’uburusiya bifite ijambo rikomeye mu kanama k’umuryango w’abibimbye gashinzwe umutekano ku izi barifata.

Ku ruhande rw’Amerika bakaba basanga kongera ibihano bifatirwa Koreya ya ruguru ari bwo buryo bwiza bushobora gukemura ibibazo muri diplomatie bitanyuze mu ntambara.

Iki cyemezo cyo gukaza ibihano bikaba biteganyijwe ko tariki ya 11 Nzeli ariho ibihugu 15 by’abanyamuryango w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi bizaterana ngo bemeza ibihano bikarishye bigomba gufatirwa Koreya ya ruguru.

Perezida Vladimir Poutine w’uburusiya asanga kongera ibihango nta kamaro kabyo ku bikorwa bya Koreya ya ruguru ahubwo ko hakwiye gushaka uburyo bwose bwo kuganira. Ibi kandi bikaba byashimangiwe n’ubushinwa ko hakomeza inzira y’ibiganiro.

Koreya ya ruguru ikaba kuri uyu wa kabiri yari ifite gahunda yo kugerage ku nshuro ya gatandatu igisasu gushobora kwambukiranya imipaka.

Icyo gisasu kigomba kugeragezwa kikaba gifite uburemere bwa kilo 500, ariko inzego z’igisirikare mu bihugu bifitanye ikibazo na Koreya ya ruguru bikaba bihanze amaso iki gihugu.

 Ni inkuru dukesha France24


      

Tanga igitekerezo

-->