Uburezi;Ingingo iza kugarukwaho mu mwiherero w’Abayobozi bakuru

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/02/2018, Saa 10:30:26 Yasuwe inshuro 402

Guhera none tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018,mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu karere ka Gatsibo harabera Umwiherero w’Abayobozi bakuru.

Uyu mwaka, ni inshuro ya 15 Umwiherero ubaye. Ingingo zizaganirwaho ni: Aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje, Inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse, Uruhare rw’ iterambere ry’inganda n’imigi mu kunoza ubukungu, Uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ibindi bizaganirwaho ni :guteza imbere serivisi z’ubuzima n’uko u Rwanda ruhagaze muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame niwe uyobora Umwiherero, mu gihe Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente we azageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa.

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Kuri ubu, Umwiherero ni umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Birebe Imbonankubone


      

Tanga igitekerezo

-->