Ubuholandi:Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri Afurika

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 18/11/2017, Saa 23:21:42 Yasuwe inshuro 791

Jeannette Kagame, Madamu w’Umukuru w’Igihugu yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri Afurika gitangwa n’ikinyamakuru The Voice Magazine gikomeye cyo mu Buholandi.

Urubuga rwa Twitter rwa Madamu wa Perezida wa Repubulika rwashimiye iki kinyamakuru kuba cyageneye Jeannette Kagame iki gihembo kubera umuhate ukomeye yagaragaje mu guhindura imibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

Buri mwaka Ikinyamakuru The Voice Magazine giha ibihembo bitandukanye abanyafurika ndetse n’abanyamahanga bitewe n’uruhare bagira mu guteza imbere sosiyete. Byumwihariko kuri Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore w’indashyigikirwa akanagaragaza ubutwari mu mwaka wa 2017 cyiswe ‘African Woman Personality of the year & African Heroine Award’.


      

Tanga igitekerezo

-->