Ubuholandi:Jeanette Kagame arahabwa igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri Afurika

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 17/11/2017, Saa 11:56:56 Yasuwe inshuro 1080

Kuri uyu wa Gatanu i Amsterdam, Umufasha wa Perezida Kagame, Jeanette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation wita ku buzima, kongerera ubushobozi urubyiruko no guteza imbere uburezi,arahabwa igihembo cy’umwaka gihabwa Umugore w’indashyikirwa n’Icy’umugore w’intwari muri Afurika,"African Woman Personality of the year & African Heroine Awards".

Abandi bahabwa ibihembo harimo Ambasaderi Laila Rahhall El Atfani ukuriye Imibanire mu bya Diplomasi muri "The Arab African Council for Integration and Development"

Kubera ubudashyikirwa yagaragaje mu bijyanye no guhanahana amakuru (Ubwumvane) kandi akaba ashobora kuvuga neza indimi mpuzamahanga zirenga 5 byatumye ahuza Abacuruzi b’Afurika na bagenzi babo b’Abarabu, n’ibindi bice by’isi.

Uyu mugore agomba guhabwa igihembo cyiswe” African Humanitarian Ward”

Ayo Makun(AY) nawe ari mu bagomba guhembwa.

AY ni umunya Nijeria w’Umunyamakuru, umushyushyarugamba, Umukinnyi wa Komedi n’ibindi, arahabwa igihembo cyo kubera abandi urugero rwiza bakurikiza,"African Humanitarian Award."

Moji Makanjuola nawe ni umunyamakuru umenyereweho gukora ibyegeranyo nawe akaza guhembwa igihembo kiswe "Life Time Achievers Award”,nk’uko Nigerian Voice yakomeje ibyandika.

Abinyujije mu muryango Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame yatangije imishinga itandukanye igamije guhangana n’ibibazo bijyanye n’uburezi, ubuzima, ubukungu n’imibereho ya buri munsi muri rusange, byari byugarije umuryango nyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bagize inama nkuru z’ abafata ibyemezo mu miryango mpuzamahanga itandukanye. Imwe muri iyo miryango ni Friends of Global Fund Africa, Global HIV Vaccine Enterprise hamwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’abagore rirwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.


      

Tanga igitekerezo

-->