Ubuhindi: Byemejwe na muganga umwana w’umukobwa azajya afashwa gukuramo inda

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 10:47:45 Yasuwe inshuro 194

Akanama k’abaganga 10 kemeje ko akana k’agakobwa k’imyaka 10 kafashwe ku ngufu gakuramo inda mu ntara ya Haryana mu gihugu cy’ubuhindi.

Muganga Ashok Chauhan yabwiye BBC,ko icyo gikorwa cyo gufasha uwo mwana gukuramo inda gishobora gukorwa umwanya uwariwo wose.

Hashize amezi atanu ako kana ka gakobwa kamenye ko gatwite,kavuga ko kafashwe ku ngufu n’umugabo wa nyina,ubu uwo mugabo akaba yaratawe muri yombi na Police yo mu gihugu cy’Ubuhinde.

Amategeko yo mu Gihugu cy’Ubuhinde ntiyemera ko inda ikurwamo kereka igihe abaganga bagaragaje ko ubuzima bw’umugore utwite butameze neza.

Mu mezi ashize urukiko ruheruka ku buranisha umubare munini w’abagore bagiye bakuramo inda bavuga ko bafashwe ku ngufu ariko bakagenda bakurikiranwa kubera ko itegeko ryo muri icyo gihugu ritabyemera.

Iy’inda yuyu mwana ikaba yaramenyekanye mu minsi ishize agahita ajyanwa kwa muganga ba mupima bagasanga afite inda.

Amakuru akomeza avuga ko ako kana ka gakobwa kafashwe na se mu gihe nyina yabaga yagiye ku kazi kagasigarana na se.

Aka kana gakomeza kavuga ko kafashwe na se inshuro nyinshi ariko se akaba yaragasabaga kutabibwira nyina.

 


      

Tanga igitekerezo

-->