Ubuhamya bugoye bw’umukobwa wa Sindikubwabo Theodore mu rugamba rw’ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Kuwa 20/06/2017, Saa 14:44:29 Yasuwe inshuro 1150

Umukobwa wa Sindikubwabo Thedoree wabaye perezida muri Leta yiyise iy’abatabazi yasangije abanyehuye ubuhamya bwe bw’uko yinjiye muri unity club adashira amakenga ibyo abwirwa.

* Jannette Kagame yamutumyeho mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe guverinoma y’ubumwe ivutse ntiyabashira amakenga abasubiza ko atagira umwambaro.

* Yasabwe gufatanya na Unity club akumva ari ugushaka kumwiyegereza ngo bazamugirire nabi Nyamara kandi ngo yari anamaze umwaka adasohoka.

* Yabwiye umugabo we ko azajya guhemba kwa Perezida Kagame umugabo ati Iby’abagore namwe ati nanjye sindagerayo.

* Yagiye kwa Perezida Kagame mu rugo bagiye guhemba agenda afite ubwoba akajya yicara aho yirinda guhuza amaso na Perezida Kagame.

*Ngo ntazibagirwa umunsi wa mbere asuhuza Jannette Kagame.

Sindikubwabo Regine washakanye n’Iyamuremye Augustin uyobora urwego nginshwanama rw’inararibonye wanabaye minisitiri muri minisiteri zitandukanye, yinjijwe muri unity yatumweho na Jannette Kagame washinze iri huriro.

Unity club intwararumuri ni ihuriro ryashinzwe na Jannette Kagame rihuza abagore b’abayobozi bari muri guverinoma ariko ubu rikaba ryaragutse rikomeje gutanga umusanzu mu nzira y’ubwiyunge.

Gusa Sindikubwabo Regine we yagaragaje ko  ubwo yamutumagaho intumwa mbere yo gutangiza uyu muryango yibwiye ko byanze bikunze hari ikibyihishe inyuma.

Ibi yabivuye imuzi ubwo yari mu Karere ka Huye ahatangizwaga iri huriro ubwo yagaragazaga aho iri huriro ryamusanze naho rimugijeje.

Avuga ko unity club yatangiye mu mwaka wa 1996 aho avuga ko muri icyo gihe urwikekwe rwari rwose bitewe nuko guverinoma yari igizwe n’abantu bigeri zitandukanye zivuye mu bice bitandukanye, aho avuga ko byari bigoye kuko harimo abari bamaze kubura imiryango yabo kandi bakorana n’abantu bafitanye amasano n’abasize bahekuye igihugu.

Ati "Nk’Umukobwa wa Sindikubwabo ntabwo byari byoroshye ko umugabo wanjye yakumva afite ubwisanzure muri iri yaguverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge ngo agire ubwisanzure 100%."

Avuga ko muri icyo gihe umugabo we yamubwiraga ko nawe ajyenda ariko ataba yifitiye ikizere.

Ati "Icyo gihe jyewe namaze umwaka wose ntasohoka ngumana murugo n’abana nasohotse ku nshuro yambere ku italiki 19 Gicurasi 1995 ubwo hizihizwaga isabukuru ya mbere ya guverinoma y’ubumwe."

Uko yinjiye muri unity club afite ubwoba

Avuga ko yabonanye n’abantu ubwambere nyuma ya Jenoside, ubwo yabonaga abashyitsi bohererejwe na Jannette Kagame ngo bamutumire mu isabukuru y’umwaka umwe guverinoma y’ubumwe yari imaze ivutse.

Ati "Baraje ndabakingurira amahirwe nari mbazi ariko ndababaza nti aha muhayobowe na nde? Bambwira ko banzaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Jannette Kagame, ndababwira nti ntabwo anzi, iyo muvuga ko ari mwe wenda nanjye nari kuza tukazajyana ariko babwira ko anzi kandi ashaka ko nzitabira uwo munsi ."

Avuga ko yabahakaniye akababwira ko ibyo bamubwira ntamwanya abifitemo ariko ngo bakomeza kumuhendahenda kugeza ubwo umugabo yahabasanze ariko ngo bakamusaba ko yabafasha kubimwumvisha ariko ngo ababwira ko kumyaka ye atagikora ikintu ngo nuko umugabo agitegetse.

Avuga ko bamuhenzahenze amasaha arenze abiri maze nawe ngo abuze icyo avuga ababwira ko adafite n’umwenda yazajyana muri ibyo birori.

Avuga ko amaze kubona igihe bamaranye ntanumubwiye nabi ngo yiyemeje kuzajyayo.

Ngo Ntazibagirwa uko yashuhuje Jannette Kagame

Sindikubwabo wari ubonye Jannette Kagame amaso ku maso ku nshuro ya mbere avuga ko yatinye kumwegera kubera ubwoba.

Ati "Icyo nakoze namuhereje amaboko ariko nsigamo metero hagati yanjye nawe kuko nibazaga niba azakira cyangwa atazakira muhaye akaboko arankurura turahoberana kandi icyo ni ikintu ntashobora kuzibagirwa mu buzima bwanjye, ndavuga nti iyi nintangiriro y’ubuzi bushya mu gihugu cyacu."

Avuga ko kuri Noheri yo muri 1995 nabwo yongeye gutumirwa na Jannette Kagame kuri iyo nshuro akana bamenyesha ko yandikiye minisiteri asaba guhagarika akazi ariko bakamubwira ko igihugu gikeneye abakozi.

Avuga ko uhereye ubwo yemeye gufatanya na Unity club basura abana b’imfubyi ahatandukanye ariko nabwo ngo ntiyari bwabagirire ikizere cyuzuye kuko niyo bamutumaga kure yangaga kujyayo kubera ubwoba.

Avuga ko bakomeje gukora ibikorwa bashyira hamwe hamwe bigatuma barushaho kubona ko abanyarwanda ari bamwe.

Ati "Twageze aho tujya guhemba kwa Nyakubahwa Perezida wa repuburika babyaye ndibuka tujya kujyayo nabibwiye umugabo ati ariko abagore mwaratsinze ye ati nanjye sindakandagirayo"

Avuga ko nubwo icyo gihe yagiyeyo guhemba yakoze ku buryo ngo yicaraga aho atarebana n’umukuru w’Igihugu ariko yemeza ko imigenderanire y’abagore b’abayobozi yatumye habaho ubumwe butishishanya.

Avuga ko baje no kumusaba kuba umuguhuza bikorwa w’ihuriro ariko kuri we ngo akumva ari nko kumugerageza bamushakaho impamvu.

Kugeza uyu munsi aracyari umunyamuryango ndetse akavuga ko yagiye akora ibikorwa bitandukanye birimo no kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Imbuto fondation.

Avuga ko ibiganiro bagiye bakora no kwiyegerezanya ari byo byatumye bongera kwiyumvamo ubunyarwanda.

 rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->