Ubufaransa: Intsinzi ya Emmanuel Macron yakiranywe imyigaragambyo y’abamurwanya

Yanditswe na Kuwa 9/05/2017, Saa 09:21:25 Yasuwe inshuro 158

Nyuma y’amatora icyiciro cya kabiri cya Perezida wa Repubulika mu bufaransa yahesheje intsinzi Emmanuel Macron ahigitse Le pen ku majwi asaga 65%, imyigaragabyo y’abatamushyigikiye yahise itangira aho kugeza ubu abagera ku 141 bari guhatwa ibibabazo mu bugenzacyaha.

Imijyi yaranzwemo imyigaragambyo nyuma y’intsinzi ya Emmanuel Macron ku mwanya wa Perezida w’ubufaransa harimo Nantes, Lyon, Poitiers na Strasbourg.

Mu mujyi wa Nantes abantu basaga 450 muri za Perefegitura ubwo bigaragambyaga bitwaje ibitambaro byanditseho amagambo agaragaza ko ubufaransa ubutayobowe bagasaba Emmanuel Macron ko yakwegura hakiri kare.

Nyuma yo kugaragaza amahane no kwihagararaho inzego z’umutekano byabaye ngombwa ko bifashisha ibyuka biryana mu maso kugirango batatanye abigaragambyaga. Ibi byanatumye abanu bagera ku 9 batabwa muri yombi na polisi nk’uko AFP yabitangaje.

Mu mujyi wa Nantes umwe mu bakozi yakometse ikiganza ubwo yageragezaga kujugunya icupa yari yitwaje, ndetse n’umwe mu bafotoraga wikorera ku giti cye yakomeye mu gitero cya gerenade yajugunywe mu gace barimo bigaragambya.

Si aho gusa haranzwe n’imyigaragambyo cyane ko no mu murwa mukuru abagera kuri 300 bigaragambije baterwamo ibyuka biryana mu maso.

Mu rwego rwo kwirinda imyigaragambyo abantu bagera kuri 69 bategetswe kutarenga agace bategetswe cyangwa kujya mu miryango yabo, abandi bitaba inzego z’iperereza.

Mu gace ka Grenoble naho haranzwe n’imyigaragambyo aho abasaga 350 bazindukiye mu myigaragambyo. Bamwe bakaba bavuga ko ubufaransa butayobowe bati nta Macron nta Lepen bose ni bamwe.

Ni inkuru dukesha AFP

 


      

Tanga igitekerezo

-->