Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yatangaje gahunda yo gufasha Libiya mu kurwanya ingendo z’abimukira bajya i Burayi.
Ubufaransa buzashinga ahazajya hasuzumirwa amadosiye y’abasaba ubuhungiro i Burayi.
Ibyo bizaba bigamije kugabanya umubare w’abimukira bambuka inyanja ya Maditeranee bagana i Burayi
Perezida Macron yavuze ko icyo gikorwa kizayoborwa n’urwego rushinzwe impunzi mu Bufaransa.
Inkuru ya BBC yahinduwe mu kinyarwanda na Joseph NIZEYIMANA