U Rwanda rwungutse abaganga 10 b’inzobere mu kubaga

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 7/12/2018, Saa 12:09:44 Yasuwe inshuro 715

Mu Rwanda habonetse abaganga 10 bashobora kubaga indwara zitandukanye nyuma yo gukora ibizamini byateguwe na COSECSA bakabitsinda.

Abaganga babaga bagera kuri 65 nibi bakoze ibizamini bibemerera umwuga wo kubaga indwara zitandukanye mu karere ka Afurika, maze abasaga 60 babasha gutsinda ibizamini byatanzwe n’ishuri rikuru ryigisha kubaga indwara zitandukanye muri bo harimo abanyarwanda 10.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, Dr Nyundo Martin yavuze ko n’ubwo abaganga 10 bo mu Rwanda babonye impamyabumenyi zo kubaga indwara zitandukanye, bataragera ku rwego rwo kuvuga ko abaganga babaga bahagije.

Ygize ati:”Sinavuga ko dufite inzobere z’abaganga babaga bahagije, kuko baracyari bake. Twifuza ko nko muri buri karere twagiramo umuganga w’inzobere ushobora kubaga nubwo abanyarwanda 10 batsinze ibizamini byateguwe na COSECSE.”

Yakomeje avuga ko COSECSA ifite inshingano zo guteza imbere imyigishirize y’abaganga n’ubuvuzi muri rusange .

Iri huriro ry’aba baganga rimaze imyaka 10 riri muri COSECSA, muri 65 bakoze ibizamini, u Rwanda rufitemo abaganga 10. Mugihe abakoze bose baturutse mubihugu 20 harasemo abagera kuri 5 hakaba hari n’abandi 17 bategereje gukora ibizamini,.

10 b’abanyarwanda bakoze ibizamini, bahawe impamyabumenyi zibemerera kubaga indwara zitandukanye.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba yavuze ko, ari ibintu byiza kuba ibi bizamini byarakorewe mu Rwanda kandi gifite n’icyo bigiye gufasha muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Yagize ati:"Kugeza ubu, mu Rwanda twari dufite abaganga binzobere mu kubaga bagera kuri 64. Ni ikintu kiza kuba bagenda biyongera, bakongera n’ubumenyi mu byiciro bitandukanye byo kubaga nk’ababaga abana, ababaga mu mutwe, ababaga amagupfa, baracyari bake! ariko twifuza ko buri mwaka twagira nk’abaganga binzobere mu kubaga bagera nko ku ijana."

Ibi bizamini ubusanzwe bitegurwa n’ishuri ry’umuryango uhuza ibihugu 20 byo muri Afurika y’iburasirazuba witwa COSECSA (College of Surgeons of East, Central and Southern Africa )




Isabella Iradukunda Elisabeth@rdn Kigali


      

Tanga igitekerezo

-->