U Rwanda rwiteguye neza guhangana na Ebola igihe yaba igaragaye ku butaka bwarwo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/10/2018, Saa 08:08:59 Yasuwe inshuro 463

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane GASHUMBA, aratangaza ko u Rwanda rwiteguye neza gukumira ndetse no guhangana n’ ibyorezo byumwihariko icya Ebola igihe icyo aricyo cyo iyi ndarwara yaba igeze mu Rwanda.

Kugeza ubu ihihugu cy’ u Rwanda kiri ku kigero cya 59% mu kwitegura gukumira ndetse no kurwanya indwara ya Ebola n’izindi ndwara ziterwa n’ibyorezo, kikaba ari cyo gihugu cy’imbere mu bindi bihugu bifatanyije gukumira iki cyorezo cyugarije by’umwihariko umugabane wa Afurika.

Ku Gatanu tariki 26 ukwakira 2018 mu Rwanda nibwo hateranye inama y’abaminisitiri b’ubuzima bo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda inama igamije kwigira hamwe ibibazo byugarije akarere harimo ibyorezo bishobora kwinjira biva mu gihu bijya mu cyindi cyane .

Minisitiri Gashumba ati”Twiteguye neza no guhangana n’icyorezo cya Ebola kuko abaturage bacu ubutumwa babuhawe kandi ntabwo duhwema kububaha. Ikindi ku mipaka yose turapima abinjira n’abasohoka ndetse n’abatwara imodoka nini ziva mu bihugu duhana imbibe tukanabahugura kugira ngo natwara umugenzi ufite ibimenyetso bya Ebola ahite amumenya.”

Kugeza ubu nta bwandu bw’indwara ya Ebola bwari bwigaragaza ku butaka bw’u Rwanda, cyakora igihugu cya Cong kiri mu burengerezuba bwarwo hakunze kumvikana iyi ndwara mu baturage.

Indwara ya Ebola (EVD) or Ebola irangwa no kuvira imbere no guhinda umuriro (EHF) ni indwara abantu barware bayitewe n’ Agakoko ka Ebola. Ibimenyetso nyir’izina byayo bitangira kugaragara guhera ku minsi ibiri kugera ku byumweru bitatu umuntu yandujwe n’ako gakoko, akagira umuriro, akababara mu muhogo, akaribwa mu mitsi, no kurwara umutwe.

By’umwihariko agira iseseme, akaruka, kandi agahitwa hakurikiraho, gucika intege k’ umwijima n’ impyiko. Iyo indwara igeze kuri urwo rwego, abantu bamwe batangira kuvirirana amaraso.

Kuyirinda bisaba kuyibuza gukwirakwira iva mu nkende zanduye no mu ducurama twanduye yinjira mu bantu. Kugira ngo ibyo bikorwe ni ugusuzuma izo nyamaswa niba zaranduye izanduye zikicwa kandi imibiri y’izishwe igatwikirwa cyane ku buryo bwabigenewe.

Guteka inyama zigashya ku buryo bwabigenewe kwambara imyenda ikingira umubiri mu gihe umuntu akorakora inyama nabyo byafasha kwirinda, kimwe n’uko wakwambara imyenda ikingira umubiri ugomba no gukaraba intoki mu gihe wegeranye n’umuntu wanduye. Ibipimo by’amatembabuzi n’iby’uruhu rw’umubiri by’abantu banduye bigomba gukorwaho mu bwitonzi budasanzwe.

Iradukunda Isabelle @RDN/Kgl


      

Tanga igitekerezo

-->