U Rwanda rwahaye ‘Enviroserve’ kugenzura uruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cy’imyaka 10

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 25/01/2018, Saa 09:08:01 Yasuwe inshuro 1653

Kuri uyu wa gatatu ni bwo leta y’u Rwanda ibinyujije muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasinyanye amasezerano y’ubukode n’isosiyete ‘Enviroserve’, iyegurira uruganda rutunganya ibikoresho byo mu ikoranabuhanga bizwi nka ‘e-waste’.

Ni uruganda ruherereye mu karere ka Bugesera, rukaba rumaze umwaka umwe gusa rutangiye cyakora muri iki gihe cyose rwari mu maboko ya leta ari nayo yakurikiranaga ibikorwa byayo umunsi ku munsi.

Ibikorwa by’uru ruganda bikaba byaratanzweho akayabo ka miliyoni n’igice y’amadolari (1.5M USD), ariko isosiyete yakodesheje uru ruganda rwa E-waste dismantling facility ikaba yatanze miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 z’amadolari y’Amerika (2.6Millions USD), maze ihabwa imyaka 10.

Nyuma y’iki gihe bikaba biteganyijwe ko uru ruganda ruzasubira mu maboko y’u Rwanda, igakomeza kwita ku bikorwa byarwo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka avuga ko ngo u Rwanda n’abanyarwanda bazungukira byinshi kuri iyi sosiyete harimo n’ubumenyi, cyane ko mu masezerano bafitanye harimo no kwigisha abanyarwanda ibyo uru ruganda ruzakora.

Ati:”Twabikoze kugirango ubwo bushobozi tuzabusigarane, twumvikanye na we gahunda ari amahugurwa n’abanyarwanda azajya akoresha hariya ku buryo muri aya masezerano dufitanye y’imyaka 10 yarangira dufite ubwo bushobozi bwo kubikora”.

Kwegurira uru ruganda iyi sosiyete, MINICOM inavuga ko bishingiye no ku bumenyi ndetse n’ubushobozi bafite.

Minisitiri ati:”Impamvu ruriya ruganda turweguriye abikorere, icya mbere nuko tuzi neza yuko abikorera ari bo bazi gucunga neza business, ariko icya kabiri twashatse umuntu ufite ubushobozi ubifitemo ubuhanga, kubera ko ruriya ruganda ni uruganda rutunganya ibisigazwa cyangwa se ibikoresho bishaje by’ikoranabuhanga bisaba ubumenyi bwihariye no kumenya technologie yihariye”.

Uretse ibi MINICOM inavuga ko u Rwanda ruzunguka n’amafaranga kuko uyu mushoramari azajya atanga 10% y’amafaranga yinjije kabone nubwo yahomba, ari naho MINICOM ishingira ivuga ko rushobora kuzinjiza miliyoni zusaga ebyiri z’amadolari y’Amerika.

Ku ruhande rwa Enviroserve yeguriwe ibi bikorwa, umuyobozi wayo Stuart Fleming avuga ko bitazafasha u Rwanda rwonyine, kuko ngo bashobora no kujya bakura bene ibi bikoresho bishaje no mu bindi bihugu bya Afurika bakabizana kubitunganyiriza mu Rwanda bikabyazwamo ibindi.

Kuri ubu Stuart avuga ko muri uyu mwaka hari ibyo bazaheraho nko gukusanya ibi bikoresho hirya no hino mu gihugu.

Ati:”Mu biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2018 harimo gukusanya ibi bikoresho no gukuraho ibyabitswe kuko hari n’aho biri ahashobora guteza ibibazo bisaba ko hitabwaho”.

Uretse ibi uyu muyobozi anavuga ko bagiye gutangira guha akazi abakozi bazabafasha muri ibi bikorwa ndetse no kwita ku bindi bikorwa cyane hitabwa ku kubungabunga ibidukikije.

MINICOM isobanura ko abanyarwanda bazahabwa ubumenyi n’iyi sosiyete ari nabo bazahabwamo akazi igihe uru ruganda ruzaba rusubiye mu maboko ya leta.

MINICOM yabwiye abanyamakuru ko abazahabwa ubumenyi n’iyi sosiyete ari nabo bazahabwamo akazi

Mu gukusanya ibi bikoresho, impande zombi zivuga ko abaturage babifite bazagira inyoroshyo bagenerwa ‘incentives’, kuko ngo atari ubuntu, ariko kuri ubu nta wuzi ingano yayo.

Uru ruganda rwa E-waste dismantling facility rwari rumaze umwaka rukora, aho ngo byasaga nk’igerageza ku buryo hongeye gusanwa mudasobwa ‘computers’ 400 zimwe muri zo ngo zikaba zarahawe ibigo by’amashuri byo mu karere ka Bugesera.

Mu bindi bikubiye muri aya masezerano, harimo kongera ibikorwaremezo birimo n’inyubako z’uruganda bizakorwa na Enveroserve.

Niba ibikoresho bibaye bike kuko hari izindi nganda zabitwaraga zikabibyazamo ibyuma byifashishwa mu bwubatsi nka ferabeto ‘fer à beteau’, ngo Enveroserve izabikura n’ahandi mu bindi bihugu, cyakora ngo ntibabyiteze kuko mu nyigo yakozwe ngo byagaragaye ko ibi bikoresho bihari kandi byinshi, kuko mu gihe cy’umwaka MINICOM ikaba yari yakusanyije toni 120 z’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->