U Rwanda rwasinye amasezerano akuriraho Visa abanyacyubahiro bajya mu bihugu by’Abarabu(UAE)

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 28/12/2017, Saa 16:54:45 Yasuwe inshuro 477

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu(United Arab Emirates) yemerera abanyacyubahiro kujya muri kimwe muri ibi bihugu bidasabye za Visa bakaba banamarayo iminsi 90 ntabwishyu ubwo aribwo bwose bubayeho.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Madame Louise Mushikiwabo mu gihe ku ruhande rwa leta zunze ubumwe z’Abarabu yashyizweho umukono n’umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Reem Ali ALHASHIMY.

Uretse ibi, Impande zombi zaganiriye ku kibazo cyo kuba abaturage b’ibihugu byombi bafashwa koroherezwa kujya bahabwa viza ari uko bageze muri kimwe muri ibi bihugu.

Haganiriwe kandi gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi ndetse no mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Minisitiri Louise Mushikiwabo asobanura ko umubano w’ibihugu byombi ari uw’akamaro bityo ko ari uwo gukomeza gusigasirwa.

Ati: “ u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Rero tuzakomeza gukorera hamwe bityo bizafashe ibihugu byacu kurushaho kubana neza. Dushobora guhererekanya ubumenyi n’amakuru afasha ibihugu byacu mu nyungu rusange haba ku rwego rw’umugabane w’Afurika no mu rwego rw’isi.”

Naho Reem Ali ALHASHIMY ashima umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ndetse akanizeza ko bafite umuhate wo gukomeza gukorana neza n’u Rwanda.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu zigiye gufungura ambassade mu Rwanda yitezweho gukomeza guteza imbere umubano uri hagati y’ibihugu byombi nk’uko amakuru aturuka muri Muri ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda abivuga.

Uruzinduko Reem Ali, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ruje nyuma y’aho umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu mu kwezi gushize, kwa Cumi na kumwe rwari rugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ishoramari.

Minisitiri Louise Mushikiwabo na Mugenzi we Reem Ali ALHASHIMY basinye amasezerano"visa waiver agreement for holders of Diplomatic and Service passports"

Minisitiri mushikiwabo na Reem Ali ALHASHIMY nyuma yo gusinya amasezerano


      

Tanga igitekerezo

-->